Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yakiriye Perezida Kagame

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 09 Mata 2024 nibwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yakiriye Perezida Kagame mu biro bye 10 Downing Street biherereye mu murwa mukuru London.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko baganiriye ku mubano w’ubutwererane hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’u Bwongereza harimo n’inkunga y’ingirakamaro iki gihugu cyateye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, mu myaka 30 ishize. Aba bayobozi kandi baganiriye k’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira ndetse no mu bukungu n’iterambere.

@igicumbinews.co.rw