Perezida kagame yagiranye ibiganiro  n’uwahoze ari Perezida wa Leta z’Uzunze z’Amerika Bill Clinton

Ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki 08 Mata 2024, Perezida kagame yagiranye ibiganiro  n’uwahoze ari Perezida wa Leta z’Uzunze z’Amerika, Bill Clinton waje mu Rwanda ayoboye itisinda ryoherejwe na Perezida wa Leta z’Uzunze ubumwe z’Amerika Joe Biden mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Village Urugwiro ivuga ko bagiranye ibiganiro byagarutse ku myaka 30 ishize u Rwanda rwiyubaka ndetse no gukomeza gukomeza umubano mwiza w’ubutwererane ibihugu byombi bifitanye. Banaganiriye kandi ku bibazo bibangamiye umutekano w’akarere u Rwanda ruherereyemo banemeranywa ku gushaka ibisubizo biciye mu nzira za politike mu kurangiza ibibazo by’intambara ziri mu burasirazuba bwa Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haherewe ku mizi y’ikibitera, ibigira ingaruka ku karere kose.

@igicumbinews.co.rw 




About The Author