Polisi yashyizeho uruhushya rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga

Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, kuri uyu wa mbere Tariki ya 03 Mata 2023, ryasohoye itangazo rivuga ko guhera kuri uyu munsi, hashyizweho uruhushya rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ku bantu batsindiye cyangwa bagifite impushya z’agateganyo zigifite agaciro. uru ruhushya ruzajya rutangwa binyuze kuri www.irembo.gov.rw .




Ni itangazo rikomeza rivuga ko nkuko bisanzwe umuntu watsindiye uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga yishyura k’urubuga Irembo, kuri ubu ninaho azajya abonera kopi y’uruhushya rwe. Abafite uruhushya rw’agateganyo rusanzwe, rugifite agaciro, nabo bemerewe gusaba uru ruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga nta kindi kiguzi.

Iri tangazo ryasinyweho na komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ACP Dr. Steven Rukumba, rivuga ko umuntu ufite uruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ashobora kurwereka umupolisi k’urupapuro cyangwa ahandi rubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga nko kuri telefone igihe bibaye ngombwa.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: