Gicumbi: Ukuvuguruzanya ku mafaranga yahawe Abagitifu b’Akagari bavuye mu Itorero

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Hari umwe mu bagitifu b’Akagari wo mu karere ka Gicumbi, wavuze ko bahawe amafaranga macye y’ubutumwa bw’akazi ubwo bari bavuye mu itorero ryabereye i Nkumba, ni mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, buvuga ko amafaranga bahawe yari akwiriye.

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 28 Werurwe 2023, nibwo umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza, yashyize kuri Twitter ubutumwa, avuga ko ari ubw’umwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ko mu karere Gicumbi, aho yavugaga ko bamaze iminsi itanu batorezwa I Nkumba ubundi bagahabwa amafaranga ibihumbi bitanu y’ubutumwa barimo bw’akazi kandi mu tundi turere barahawe amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu.

Ubwo butumwa bwa gitifu bugira buti: “Wiriwe neza Anne Marie?. Ndagirango utuvuganire ariko ntutangaze uwo ndiwe. Ndi Rushingwabigwi|Gitifu wo mu karere ka Gicumbi. Birababaje kuba dushobora kujya I Nkumba kuva Tariki 19-25 Werurwe 2023, Twajyiyeyo turi Intara Y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali tukazajya gusorezwa na HE Paul Kagame. Ikibabaje nuko muri iyo minsi yose twamaze twatashye 25/3, hanyuma Tariki 26,27 twagiye ku karere kuko tugomba kujya I Kigali Tariki ya 28/3 guhura na Perezida. Icyatubabaje twese ni uburyo baduhaye amafaranga 5000 gusa, bavuga ko ariyo ajyanye na Ordre de Mission y’ iminsi 9, kandi utundi uturere amafaranga macye bahawe ari hejuru ya 150,000, ku makuru twahawe n’abagenzi bacu bo mu tundi turere. Mutuvuganire ni akarengane.”



Aya makuru umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yahise ayahakana aciye kuri ubwo butumwa Anne yari ashyize kuri Twitter, avuga ko abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari bahawe ibyo bagombaga kubona, ko ahubwo bazakorana inama bagasobanurirwa ibyo umukozi wa Leta wese ugiye mu butumwa bw’akazi agenerwa hakurikijwe Itegeko.

Yagize ati: “Mwiriwe neza, Muri ibi bikorwa, Akarere niko kishyuye ibijyanye n’icumbi ndetse kanakodesha imodoka zatwaye abatozwa.
Tuzakora ikiganiro ku buryo mission zibarwa iyo wagenewe ifunguro, icumbi, ugafashwa mu rugendo, …. Bahawe ibyo bemerewe bijyanye n’aho bakorera.”

Nyuma gato kandi ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, buciye kuri ubwo butumwa bwatangajwe kuri Twitter, bwasabye uwatanze ayo makuru kuvuga uwamuhaye ayo mafaranga ibiguhumbi bitanu. Buti: “Mwiriwe neza. Uwavuze ko yahawe frw 5,000 yayahawe nande?. Akarere ka Gicumbi kageneye ba Rushingwangerero ibyo umukozi wa Leta wese ugiye mu butumwa bw’akazi agenerwa hakurikijwe Itegeko. Kandi muri iki gikorwa amafaranga bagenewe atandukanye n’ayavuzwe hejuru.”



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: