Umujyi wa Kigali wihanangirije abakora ibirori muri iyi minsi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaburiye abantu bakomeje gutegura ibirori bitandukanye birimo ibizwi nka ‘Bridal shower, baby shower, isabukuru n’ibindi ko basabwa kubihagarika bagafatanya n’abandi mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya COVID19
Mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo no gusaba abantu kuguma mu ngo zabo no kwirinda guhura n’abantu benshi cyangwa gusabana nabo nk’ibisanzwe.

Ni muri urwo rwego hano mu Rwanda ibirori bihuza abantu benshi byakumiriwe ndetse abanyarwanda bakaba basaba kuba baretse kubikora n’aho bibaye ngombwa bagasabwa kubahiriza amabwiriza yo guhana intera, kwambara agapfukamunwa n’amazuru neza.

Abantu barenze 30 kandi ntibemerewe guhurira mu birori nk’uko bitangazwa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yashyize mu kato abantu 11 barimo umutoza wa Kiyovu Sports, Olivier Karekezi ndetse na Rutahizamu Michael Sarpong.

Ni nyuma y’amafoto yari amaze amasaha make acaracara ku mbuga nkoranyambaga abagaragaza bari kumwe n’abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru n’ibindi byamamare biri mu birori byo kwishimira isabukuru y’umukunzi wa Sarpong.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, n’ubwo ibirori nk’ibi bibujijwe ni kenshi ku mbuga nkoranyambaga uhasanga amafoto agaragaza abantu bari mu birori nk’ibi. ibintu bikomeje gutera impungenge ku bijyanye no kwirinda Coronavirus.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali binyuze ku mbuga nkoranyambaga bwongeye kwibutsa no kuburira abakomeje gukora ibi birori bishobora kuba intandaro yo gukwirakwiza Coronavirus.

Ubu butumwa bugira buti “Mu gihe tugihanganye na koronavirusi, ntabwo ari umwanya wo gukora za ’baby shower’, ’bridal shower’, n’ibindi birori bitemewe ngo ubitumiremo n’abandi.”

Umujyi wa Kigali kandi wasabye abaturage kwitwararika bakirinda gushyira mukaga ubuzima bwabo ari nako bashyiramo ubw’abandi baba abavandimwe babo ndetse n’inshuti baba batumiye muri ibyo birori.

Ukomeza uvuga ko “Wibashora mu kaga, kuko buri wese ntabwo uzi uko yaje ahagaze. Reka twirinde nituyitsinda tuzishima birambye”

Inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse na Polisi y’Igihugu zikomeje gusaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 20 Kanama 2020, igaragaza ko kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 2717 banduye mu bipimo 351 383 bimaze gufatwa, 1705 barayikize mu gihe 1001 bakiri mu bitaro naho 11 bitabye Imana.  Abarimo Karekezi Olivier na Sarpong baherutse gushyirwa mu kato nyuma yo kwitabira ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Sarpong

 

@igicumbinews.co.rw