Urukiko rugiye gusuzuma ubujurire bwa Kabuga

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa, guhera ku wa 2 Nzeri ruzatangira gusuzuma ubujurire bwa Kabuga Félicien ufungiwe mu Bufaransa, ushinjwa kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 3 Kamena nibwo Urukiko rw’i Paris rwanzuye ko Kabuga Félicien ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agomba kohererezwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, akaba arirwo rumuburanisha; bisobanuye ko nta gihindutse yajyanwa i Arusha kuko ubusabe bw’uko yaburanishirizwa mu Buholandi bwanzwe.

Kabuga ariko yahise ajuriria icyo cyemezo, ari nacyo kigomba gusuzumwa ubundi kigafatwaho umwanzuro.

Kabuga yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, nyuma y’imyaka 26 yihishahisha.

Abunganizi ba Kabuga kuva mu iburanisha rya mbere bamaganye bikomeye umwanzuro w’uko uyu mugabo w’imyaka 84 (nubwo we avuga ko afite 87) yoherezwa kuburanira i Arusha, bakavuga ko akwiriye kuburanira mu Bufaransa ku mpamvu z’ubuzima bwe kuko aribwo yabasha kwitabwaho.

Mu iburanisha riherutse, urukiko rwari rwamaganye icyifuzo cy’abunganizi be cy’uko yarekurwa akava muri gereza ya “La Santé” afungiyemo mu Mujyi wa Paris agashyirwa mu nzu acunzwe hifashishijwe inzogera y’ikoranabuhanga hanyuma akitabwaho n’abana be.

Abanyamategeko be kandi baherutse gusaba Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, ko uru rwego rwakwikura muri dosiye ya Kabuga igasigara mu maboko y’ubutabera bw’u Bufaransa.

Mu isomwa ry’urubanza, umucamanza yanze ubusabe bwose bw’uruhande rw’ubwunganizi, ategeka ko Kabuga agomba koherezwa mu nkiko za Loni akaba arizo zimuburanisha. Mu mategeko, bisobanuye ko agomba koherezwa i Arusha muri Tanzania kuko ari nabyo biri mu mpapuro zisaba ko atabwa muri yombi.

Mu 1997 nibwo Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kubera ibyaha birindwi akurikiranweho, birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ubwo IRMCT yasimburaga ICTR mu 2012, byashimangiwe ko Kabuga nafatwa azoherezwa i Arusha akaba ariho aburanira.

Ifatwa rya Kabuga ryashyize ahabona iherezo ry’abantu babiri muri batatu bashakishwaga ndetse bagombaga kuburanishwa na IRMCT, aho umwe (Kabuga) yafashwe, Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo byemejwe ko yaguye muri Congo naho uwa gatatu ni Protais Mpiranya, kugeza ubu ugishakishwa.

@igicumbinews.co.rw