Gicumbi: Abaturiye ahahingwa icyayi bahawe inka zizabafasha kwikenura

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ihingwamo icyayi yo mu karere ka Gicumbi baravuga ko ibibazo bari bafite byo kubura ifumbire, amata bigiye kurangira ngo kuko bahawe inka n’Uruganda rwa Mulindi Tea Factory Company Limited muri gahunda ya Gira Inka. Ni mug ihe ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi busaba aba baturage gusigasira ibikorwa uru ruganda rw’icyayi rubagezaho,kuko ayo ari amahirwe bafite adafitwe na buri munyarwanda .

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 21 Kanama 2020, abaturage batuye mu mirenge ihingwamo icyayi mu karere ka Gicumbi, borojwe n’uruganda rutunganya icyayi rwa Mulindi Tea Factory Company Limited inka mirongo itatu, abazihawe ni abo mu mirenge irindwi ihingwamo icyayi ariyo:Kaniga,Shangasha,Manyagiro,Mukarange,Rubaya ,Cyumba ndetse na Bwisigye .

Abaturage barojwe izi nka bavuga ko kutagira amata no kubura ifumbure,byababeraga inzitizi mu iterambere, ariko kuba bahawe inka bigiye kubafasha kwikenura. Jean Nepo umwe mu borojwe yagize ati: “Iki ni kimwe mu gihango dufitanye na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, tugiye gukomeza kuzifata neza kuko zigiye kudufasha gukomeza ku iteza imbere mu buhinzi’’.

Gerald GICHERU umyobozi wungirije w’uruganda MULINDI Tea Factory Company Limited rworoje aba baturage yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bakora byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.Yagize ati: “Ubusanzwe dukora ibikorwa bitandukanye buri mwaka atari ugutanga inka gusa ahuwo tugira imishinga buri mwaka, imishinga yo kubyaza umusaruro iba ikikije abaturage,dukorana na bo tugakurikirana izo nka uko zimeze, ko zifite umutekano, kugirango babone umusaruro uturutse mu kugurisha amata, ubusanzwe turabikurikirana niyo mpamvu dukorana bya hafi n’abayobozi b’inzego z’ibanze kubera ko no mu gihe cyo kuzitanga turakorana’’.

Beningoma Oscar Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange wari inumwa y’akarere ka Gicunbi muri iki gikorwa cyo gushyikiriza aba baturage aya matungo yagize ati: “Dushimiye uruganda rwatanze izi nka ubuzima bw’umuturage bugiye guhinduka turifuza ko bazazifata neza ndetse bagakomeza gusigasira n’ibindi bikorwa Mulindi Tea Factory Company ikomeje kubagezaho”.

Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda ni gahunda yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame hagamijwe guca ubukene no guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi. Kuva iyi gahunda yatangizwa muri 2006 mu karere Gicumbi bavuga ko barenze ku gipimo bari bihaye ngo kuko bagombaga koroza abaturage 14000 none muri uyu mwaka bakaba bamaze koroza abarenga 25000 izi nka harimo izatanzwe na leta y’U Rwanda, abafatanyabikorwa batandukanye n’abitura Nyakubahwa Umukuru w’igihugu bagenera imiryango itishoboye kugira ngo nayo igerweho n’ibyiza by’inka kandi yikure mu bukene.

Abaturage bavuze ko inka bahawe zigiye kubafasha kwikenura

Twizeyimana Katonda Anastase/Igicumbi News