Uganda: Amakuru mashya ku mpanuka yagonganiyemo Bus 2 zo mu Rwanda

Amakuru mashya atangwa na Polisi ya Uganda, avuga ko abantu 30 ari bo bamaze kubarurwa ko bakomerekeye bikomeye mu mpanuka yagonganiyemo Bus Ebyiri zo mu Rwanda, ku muhanda Ntungamo-Kampala.

Iyi mpanuka yabaye ahagana 5:15AM, ibera ku cyiraro cya Ntinda muri Km 12 uvuye mu mujyi wa Ntungamo aho Bus ya Trinity yavaga Kigali yerekeza Kampala yagonganye na Bus ya Volcano yajya I Kigali ivuye Kampala.

Umwe mu barokotse iyi mpanuka Daniel Mawanda, wari muri Bus ya Trinity yabwiye ibitangazamakuru bya Uganda ko yiboneye abagore babiri bacitse amaguru ndetse na Convayeur acika ikiganza.



Samson Kasasira, umuvugizi wa Polisi mu gace ka Rwizi, yavuze ko amakuru yibanze bamenye ari uko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wa Trinity warenze umurongo ugabanya umuhanda agasatira umukono wa mugenzi we.

Imibare y’abakomeretse ishobora kwiyongera kuko impanuka icyimara kuba abagiraneza batandukanye barimo Croix Rouge bahise batabara inkomere bazijyana ku bitaro bitanduakanye birimo ibya Rubaara na Itojo n’ibindi byo mu mujyi wa Mbarara.



Iyi mpanuka ije ikurikira indi yabereye muri ako gace ka Ntungamo mu kwezi kwa mbere, aho nabwo bus ya Volcano yagonganye n’indi yo muri Kenya hapfa abantu 6. Mu byumweru bibiri bishize kandi Bus ya Juguar yarenze umuhanda ubwo yari igeze muri aka gace ka Ntungamo, hapfa umuntu umwe.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ntungamo, Allen Kobusingye, yavuze ko impanuka zikomeje kwiyongera muri aka karere ahanini bitewe n’uburangare bw’abashoferi ndetse n’umuvuduko uri hejuru.

@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: