Rwanda: Umubare w’abahitanywe n’ibiza wiyongereye

Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko  Abantu 135 ari bo bahitanywe n’ibiza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo  ku wa kabiri Tariki ya 02 Gicurasi 2023 rishyira ku wa Gatatu Tariki ya 03 Gicurasi 2023.

Abakomeretse bamaze kuba 110, abamaze gukira ni 97, 13 baracyari mu bitaro, umuntu 1 yaburiwe irengero, inzu 5963 zarasenyutse. Mu bindi ibi biza byangije harimo imihanda 20 hasanwa 13, Inganda z’amashanyarazi 12 zarangiritse hasanwa 12, Inganda z’amazi 8 zarangiritse hasanwamo 8.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: