Rwanda: Abandi babiri babasanzemo Coronavirus

 

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus mu Rwanda byatumye umubare w’abamaze kuyandura ugera ku bantu barindwi.

Itangazo rya Minisante ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 werurwe 2020, rivuga ko mu bagaragayeho Coronavirus umwe ari ‘Umunyarwandakazi w’imyaka 32 washakanye n’Umunyarwanda na we wanduye uheruka mu Birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Qatar.’

Rikomeza rigira riti “Umugabo w’Umudage w’imyaka 61 wageze mu Rwanda ku itariki 13 Werurwe aturutse mu Budage anyuze ku Kibuga cy’Indege cya Istanbul muri Turukiya kandi wagaragaje ibimenyetso. Yaje kugira inkorora maze agana kwa muganga ku itariki 15 Werurwe 2020.”

Abo barwayi kimwe n’abandi bari kuvurirwa ahabugenewe hashakishwa abandi bahuye na bo kugira ngo nabo basuzumwe kandi bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.

Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Abanyarwanda barasabwa ‘kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo’.

Minisante yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefoni itishyurwa 114 cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

Barasabwa kandi kwirinda gukorora cyangwa kwitsamura iruhande rw’abandi, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki nko gukoresha alcool yica udukoko, kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.

Mu itangazo yashyize hanze yanibukije ko udupfukamunwa tudatuma umuntu atandura Coronavirus ‘tukaba ari utwo gukoreshwa gusa ku bari kwita ku barwayi’.

Ku wa Gatandatu nibwo Minisante yemeje ko Umuhinde wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yatahuweho icyorezo cya Coronavirus.

Yatangaje ko “Uyu murwayi atari afite ibimenyetso ubwo yageraga mu Rwanda, yishyikiriza inzego z’ubuzima ku wa 13 Werurwe, aho yahise asuzumwa. Ubu arimo kwitabwaho kandi ameze neza, yashyizwe ahantu ha wenyine yatandukanyijwe n’abandi barwayi.”

Kuri uyu wa 15 Werurwe 2020 byemejwe ko hagaragaye abandi barwayi bane ba Coronavirus. Kugeza ubu abarwayi bayo bari mu Rwanda bageze kuri barindwi.

Mu bamaze kwandura Coronavirus ku Isi hose, abagera ku 77 868 barakize, abasaga 7000 barapfuye, mu gihe abasaga ibihumbi 95 bakirwaye.

U Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye zirimo n’izigomba kumara nibura ibyumweru bibiri [bishobora kongerwa] mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, irimo ko insengero zifungwa, amasengesho akabera mu rugo, ubukwe bugahagarikwa ndetse abanyeshuri bagasubizwa mu miryango.

Mu myanzuro yafashwe n’inzego zitandukanye ku wa 14 Werurwe 2020 igomba kumara nibura ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ni uko insengero zifungwa, amasengesho akabera mu rugo, ubukwe bugahagarikwa, gukorera mu ngo aho bishoboka ndetse abanyeshuri bagasubizwa mu miryango.

Kuva ku Cyumweru abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batangiye gusubizwa mu miryango yabo ndetse n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda bategetswe kuva nyubako zayo bitarenze uyu munsi saa 17h00.

Ibigo byinshi bya Leta byamaze gushyira amatangazo hanze agaragaza ko serivisi nyinshi zabyo zizajya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ko abantu bakomeza guhura bishobora no kuvamo kwanduzanya.

@igicumbinews.co.rw