Rwanda: Ukuri k’ubutaka bwagaragaye bugenda mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye video y’ubutaka bugenda, muri iyo video humvikanamo umuntu uvuga ko ari imperuka.

Mu kumara impungenge abaturarwanda Minisiteri y’ ubutabazi mu butumwa yacishije kuri Twitter yavuze ko iyi nkangu yacitse nta muntu yahitanye kuko aho yabereye ari ahantu hakomye.

Yagize iti “Nyamagabe ni kamwe mu turere twagize imvura nyinshi, cyane igice cyegereye Nyungwe kuva muri Nzeri 2019 kugeza ubu ibi rero byatumye ubutaka busoma cyane bitera inkangu (landslide).”.

Yongeyeho ko “Iyi nkangu yabereye hari umusozi urimo isoko y’amazi, hacitse kubera amazi menshi maze ubutaka buratemba ariko ntacyo byangije kubera ko ari mu cyanya gikomye (buffer zone)”.

Aho byabereye ni mu murenge wa Uwinkingi, Akagari ka Rugogwe, Umudugudu Subukinira, mu cyanya gikomye ku mukandara wa Nyungwe. Byabaye ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020. Iyi nkangu yafunze umuhanda w’umukandara wa Nyungwe.

@igicumbinews.co.rw