RIB yataye muri yombi umucamanza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), rwatangaje ko  rwafunze TWAMBAJIMANA Eric, umucamanza mu Rukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge ukurikiranyweho impapuro mpimbano.

Mu itangazo yanyujije k’urukuta rwa Twitter, RIB ivuga ko ukekwaho icyaha, akurikiranyweho gutanga impapuro mpimbano, yahaye uwahunze igihugu kugirango agaragaze ko ashakishwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku mpamvu za Politike.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “TWAMBAJIMANA Eric, acyekwaho gutanga impapuro mpimbano zihamagaza (convocation) za RIB azoherereza umuntu wahunze igihugu kugira ngo azifashishe asaba ubuhungiro mu gihugu cy’ i Burayi, agaragaza ko yashakishwaga na RIB ku mpamvu za politike. Izo mpapuro zafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.”



Ukurikiranyweho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye itunganywe yoherezwe mu Bushinjacyaha. Amakuru avuga ko izo mpapuro zari zohererejwe umutoza watozaga muri Academy ya Paris Saint Germain y’abato ikorera mu Rwanda mu karere ka Huye, uherutse gutoroka igihugu ubwo habaga amarushanwa I Paris m’u Bufaransa ya Academy za Paris Saint Germain.

RIB yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutanga amakuru kugirango icyaha kimenyekane n’abakigizemo uruhare bafatwe kugirango bashyikirizwe ubutabera.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: