Gicumbi: Umugore yishe uruhinja rwe rw’amezi atanu arunigishije umugozi

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Mu Karere ka Gicumbi, my murenge wa Ruvune, Akagari ka Gashirira haravugwa inkuru y’umugore wishe umwana we w’uruhinja rw’amezi ari hagati y’ane na tanu ariko bigakekwa ko uyu mugore yari afite uburwayi bwo mu mutwe.

Umwe mu batuye muri ako gace yabwiye Igicumbi News ko bikekwa ko uyu mugore yari afite ikibazo cyo mu mutwe bikaba arinayo ntandaro yo kwihekura yiyicira umwana.



Ai: “Ni umudamu wari utuye mu Kagari ka Gashirira yaje gufata uruhinja ararwica ariko urwo ruhinja rwari hagati y’amezi ane na tanu. Yamwicishije imigozi nuko umugabo we avuye mu kazi ahageze aramubwira ngo nabirangije. Hanyuma umugabo agiye mu nzu asanga umwana yamaze gupfa n’imigozi ikimurimo. Nuko atabaza abaturanyi maze nabo bahuruza ubuyobozi.”

Kanda hasi ukurikire uko abari bahari babisobanura:

Nyuma yo kumenya iby’iyi nkuru Igicumbi News yagiranye Ikiganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Beningoma Oscar, avuga ko uyu mugore yihekuye ariko nawe akavuga ko bishoboka ko yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.



Ati: “Yamwishe ariko uwo mugore wishe uwo mwana bikekwa ko yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Kumwica byo yamwishe, gusa uyu nawe yajyaga afatwa bikagera ho nyuma agakira akajya mu murimo ye.”

Gitifu Beningoma yibukije abaturage bafite ababana n’uburwayi bwo mu mutwe ko bajya babakurikirana kugirango bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze umunsi ku munsi, ufite ikibazo gikomeye bikamenyeshwa ubuyobozi agafashwa.

Kuri ubu amakuru agera ku Igicumbi News avuga ko urwo ruhinja rwitabye Imana rwahise rujyanwa ku bitaro bya Byumba kugirango akorerwe isuzumwa. mu gihe uyu mugore ukekwaho kwica uyu mwana we yahise ashyirizwa Urwego rw’Igihugu Rwubugenzacyaha RIB kugirango akorerwe iperereza



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: