Gatsibo: Umugore arakekwaho kotsa Umwana w’imyaka ibiri abereye Mukase

Umwana yokejwe na mukase amuhaye igikoma gishyushye amutegeka kukigotomera kimutwika mu kanwa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyakabare, Akagari ka Gituza, Umurenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Tariki ya 18 Ugushyingo 2023.

Uwiringiyimana Angelique wafashe uyu mwana witwa Ikoribikomeye Emmanuel akamujyana kwa muganga, ari mu bitaro bya Ngarama, yabwiye Igicumbi News ko uyu mwana yahiye ururimi n’umunwa ukangirika bikomeye.

Uyu mubyeyi. Yagize ati: “Ni umwana ufite imyaka ibiri w’umuhungu, Mama we umubyara yaramutaye nuko agumana na se ariko papa we azagushaka undi mugore ariwe babanaga rero ngo yaje guhabwa igikoma na mukase amwotsa umunwa n’ururirimi no mu mugongo hose harangiritse, mukase yari yanabihishe twabimenye mu gitondo byaraye bibaye ubu turi kwa muganga”.




Ni mu gihe Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo Nayigizente Gilbert yemeje iby’ubushye bw’uyumwana kandi iperereza rikomeje.

Ati: “Nibyo uwo mwana yarokejwe gusa yamuhaye igikoma gishyushye ntabwo ari ukukimusukaho ubwo icyo turimo gukurikirana ni ukumenya niba yarakimuhaye abishaka kikamwotsa cyangwa se ari ibisanzwe kuko ashobora kukimuha gishyushye n’ubundi yacira kigasigara kimwotsa”.

Gitifu Gilbert yakomeje avuga ko uyu mugore ukekwaho kotsa umwana ntakibazo yari afitanye n’umugabo we ndetse ashishishakariza abaturage kujya babana mu buryo bwemewe n’amategeko.




Ati: “Ntabwo tuzi igihe bari bamaranye gusa nyina w’umwana yitabye Imana hanyuma uyu ukekwa umugabo yatubwiye ko ntakibazo bari bafitanye. Abaturage n’abashishikariza kubana binyuze mu mategeko kandi bakirinda no kubana mu makimbirane kuko bigira ingaruka ku muryango”.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo avuga ko uyu mugore ukekwa afungiye kuri RIB station ya Remera mugihe iperereza rikomeje.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: