RIB yafunze abakozi 5 b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo ba gitifu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yafunze abakozi 5 b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi.

Mu butumwa yacishije k’Urukuta rwayo rwa Twitter, RIB yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.



Iperereza rirakomeje kugirango dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe abafashwe bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

RIB ikavuga  yongera kwihanangiriza “Abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibibutsa ko Ibi byaha bimunga imari n’ubukungu by’igihugu bitihanganirwa.”



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: