Gatsibo: Umugabo yishwe ubwo bamusangaga arimo kwiba ibirayi mu murima

Umugabo yakubitiwe mu murima w’umuturage ahasiga ubuzima nyuma yo kumugwa gitumo ariko kwiba ibirayi. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Simbwa Akagari ka Simbwa, mu murenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo.

Amakuru avuga ko ari inshuro ya kabiri uyu mugabo yari uje kwiba ibirayi gusa kuri iyi nshuro yarakubiswe babimenyesheje umugore we arabihisha  ahubwo bihutira kumujyana kwa  muganga agezeyo yitaba Imana. Nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba,  Superintendent of Police Hamdun Twizeyimana, Mu kiganiro yagiranye na Radio Ishingiro dukesha iyi nkuru.




Ati: “Ni amakuru twamenye, Tariki ya 22 Ugushyingo 2023 saa tatu z’ijoro nibwo Polisi yamenye amakuru ko hari umuntu wakubiswe akubitirwa mu Mudugudu wa Simbwa, Akagari ka Simbwa, ubwo Polisi yahise itangira gukurikirana gusa bivugwa ko yari afashwe kabiri yibye bamufatiye mu murima w’ibirayi baramukubita biba ngombwa ko umugore we amenya ko umuntu arembye baramuhamagara umugore n’umwana we ntibabirwira Polisi cyangwa inzego izarizo zose, kuva saa kumi barwana n’uko umuntu yajyanwa kwa muganga kugeza saa tatu z’ijoro ubwo Polisi yari ibimenye umuntu yari ataragezwa kwa muganga yapfuye barimo kujyayo”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yakomeje avuga ko abamukubise bavuze ko bamufatanye ikilo n’inusu cy’ibirayi. Ati: “Ubusanzwe basanzwe bavuga ko ari umujura yari asanzwe agira ingeso yo kwiba mu mirima, abamukubise bavuga ko bamukubise yibye ikilo n’inusu y’ibirayi”.

Polisi yibukukije abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ndetse igira inama abaturage yo kutijandika mu byaha birimo ubujura. Bamwe mu bakekwaho gukubita nyakwigendera batawe muri yombi.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: