Polisi iravuga ko mu basore bashinjwa gukubita no kwiba umukozi wa MTN yafashemo umwe undi arayirwanya ahita araswa arapfa

Abasore babiri bakurikiranyweho kuniga  umugore ucuruza Me2U i Remera muri Kigali, umwe yeretswe abanyamakuru Kuri uyu wa kane tariki 27 Gashyantare    undi yararashwe nk’uko byemejwe na Police y’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda yavuze amazina ya bariya bajura, umwe ngo yarashwe arwanya inzego z’umutekano.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Police, CP Jean Basco Kabera yahaye itangazamakuru yavuze ko Irumva Elias yarasiwe i Nyamirambo ahita apfa.

Uyu wafashwe witwa Irakoze Emmanuel w’imyaka 28 avuga ko ngo bari babanje kunywa baza kubona uriya mugore ataha bamugendaho bashaka kumwambura we na mugenzi we bamaze kubyumvikana.

Uriya mugore ngo bamwambuye Frw 24000.

Ku mashusho yafashwe na CCTv Camera ku cyumweru ari mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, agaragaza abasore babiri, umwe muremure w’inzobe (ni uri hejuru ku ifoto wafashwe ari muzima), n’undi w’igihagararo kiringaniye batera intambwe ndende basatira uriya mugore wabahungaga baramukubita bamwambura n’amafaranga.

@igicumbinews.co.rw