RIB na Polisi barimo gushakisha abasore bashinjwa kwiba no gukubita umukozi wa MTN

Ku ifoto n’abasore babiri barimo gukubita umukozi wa MTN 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi y’u Rwanda (RNP) barimo gushakisha abasore babiri bagaragara mu mashusho (Video) barimo gukubita ndetse bakambura amafaranga umukozi wa MTN mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Ayo mashusho yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana abasore babiri, bagotera umukobwa inyuma y’amazu ari i Remera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Migina, imbere ya Petit Stade, umwe akamuta ku munigo, mu gihe undi amwambura agakapu karimo amafaranga, ari nako amukubita ibipfunsi mu bice bitandukanye by’umubiri, kugeza ubwo uwo mukobwa ata ubwenge.

Iyi video yafashwe tariki 23 Gashyantare 2020 ikaba yababaje abantu benshi bayibonye, ndetse abenshi basaba RIB na Polisi gushaka abasore bakoze ibyo.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yabwiye KT Press dukesha iyi nkuru ko RIB yahawe amakuru kandi ko irimo gukora iperereza, gusa yirinze kugira ikindi atangaza. Umuvugizi wa polisi, CP John Bosco Kabera, na we yavuze ko barimo gukurikirana iby’iki kibazo.

Umukobwa wakorewe iri hohoterwa yitwa Jeannette Tuyisenge, w’imyaka 31, akaba atuye mu Kagari ka Nyabisindu, mu Murenge wa Remera, akaba asanzwe agurisha ibicuruzwa bya sosiyete y’itumanaho ya MTN imbere ya Stade Amahoro.

Bamwe mu batangabuhamya babonye ibyabaye bavuga ko Tuyisenge yatewe nyuma y’uko yari arangije akazi ke k’uwo munsi, ndetse amaze no kubika ibikoresho bye aho asanzwe abibika.

  KT Press yagerageje kumuvugisha ndetse n’umuryango we ariko ntibyashoboka, kuko akirimo kwitabwaho n’abaganga aho arwariye muri Isange One Stop Centre yo mu bitaro bya Kacyiru.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ abakiriya muri MTN, Yvonne Mubiligi, yavuze ko barimo gufatanya na RIB mu iperereza, ndetse ko barimo no gukurikirana ibijyanye ubuvuzi bwe.

Yongeraho ko abakozi ba MTN basuye Tuyisenge kuri uyu wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, mu rwego rwo kwifatanya na we, kandi ko bizeye ko abakoze ibi bazafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Tuyisenge akaba afite uruhinja rw’amezi 10.

@igicumbinews.co.rw