Perezida Kagame yashishikarije Urubyiruko kwiteza imbere

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko muri iki gihe rufite amahirwe menshi muri rwo rushobora kubyaza umusaruro, arushishikariza kurushaho kuyabyaza umusaruro, rukihangira imirimo rugatera imbere ndetse rugateza imbere aho rutuye.

Ni ubutumwa yahaye urubyiruko kuri uyu wa Gatandatu, mu kiganiro cyakoranyije abasaga 600 muri Serena Hotel haganirwa ku kwihangira imirimo, ikiganiro cyiswe Youth Entrepreneurship Town Hall.

Ni ikiganiro cyanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Strive Masiyiwa, rwiyemezamirimo ukomeye wo muri Zimbabwe washinze ikigo cy’itumanaho, Econet akaba na nyiri Liquid Telecom.

Kwizera Christelle washinze ikigo Water Access Rwanda na Kagirimpundu Kevine washinze Uzuri K&Y, babanje gusangiza urundi rubyiruko ku buryo bwo kwihangira imirimo n’urugendo banyuzemo.

Aba bakobwa bombi baheruka kwegukana ibihembo mu nkunga umuherwe Jack Ma yageneye ba rwiyemezamirimo bato muri Afurika, aho Kwizera yegukanye $100,000,

mugenzi we agatahana $65 000.
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko uko rukura runamenya Isi rurimo, buri wese akwiye kurushaho guharanira kwiteza imbere anateza imbere aho atuye.

Yakomeje ati “Ku rubyiruko nabasaba ko mukomeza gutera imbere munarushaho kumva Isi ari nako mutanga umusanzu mu guhindura Isi muri mo.”

“Hari amahitamo mukora, hari ishoramari mukora, hari n’ibintu muba mwiteze nk’umusaruro. Nabwira urubyiruko ko rwifitemo ibintu byose kimwe no mu birukikije, ngo rubashe kwiteza imbere no guteza imbere aho rutuye.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo umuntu yahanga umurimo ari ugushaka gukemura ikibazo, binamubyarira inyungu ashingiye ku buryo Christelle yabyaje ishoramari ibikorwa byo gukwirakwiza amazi.

Strive Masiyiwa we yagaragaje uburyo abanyarwanda bamaze gutera imbere mu bijyanye no kwihangira imirimo, ashingira ku marushanwa bamaze kugaragaramo mu minsi ishize kandi bakahacana umucyo.

Yagarutse ku mishinga wa Uzuri K&Y wo gukora inkweto, aho bimwe mu bice byifashishwa harimo n’amapine, ishoboramari Masiyiwa yavuze ko rifatika.

Afashe rumwe mu nkweto zakozwe n’icyo kigo yagize ati “Nari ndimo mubwira (Kagirimpundu) amateka ya Nike, uruganda rwa mbere runini ku Isi mu gukora inkweto za siporo, rufite agaciro ka miliyari zisaga $60, rwatangiye nk’uko uyu yatangiye, nta tandukaniro.”

“Muri Afurika twakunze kubabona baza hano nk’ibigo bya rutura, ariko batangiriye hasi. Nk’ipine rifata imyaka 80 ngo ribore, rigakomeza kuba umwanda mu bidukikije. None umuntu aravuze ngo reka turyifashije dukore ibindi bintu, ni icyo cyatumye

abakemurampaka bamuhanga amaso.”
Yashishikarije urubyiruko gusubira mu cyaro, rugatangira gutekereza uburyo rwahanga ibishya rushingiye ku buzima bwo mu cyaro.

Yagize ati “Ni gute bagira amazi yo kunywa bakura ku mugezi hafi aho, ni gute bagira amashanyarazi nk’uko tuyafite, kuki ubuzima bwo mu cyaro butahinduka nk’ubwo mu mujyi?”.

“Mwahawe ubushobozi na Perezida wanyu kandi yabigaragaje ko mushobora kugenda mugahindura ubuzima bwo mu cyaro. Ni cyo uburezi bumaze, ntabwo ari ubwo kugira ngo mwimukire mu mijyi, ahubwo mujye mu cyaro muhahindure.”

Yakomeje avuga ko ishoramari rya mbere ku rubyiruko ari ukumva ko rushoboye, kuko ariho bitangirira bityo rukabasha kugera ku ntego.

Uburezi ni ingenzi
Masiyiwa yakomeje avuga ko kugira ngo kwihangira imirimo bishoboke, ari ngombwa ko byigishwa mu mashuri, kugira ngo uwo muco ujye mu bantu hakiri kare.

Yakomeje ati “Ni ngombwa kumva ko atari ngombwa kubona akazi muri leta, hari ubundi buryo watangamo umusanzu mu guteza imbere aho utuye. Ikindi kwihangira imirimo ntabwo ari ugukorera amafaranga gusa, byaba ari ikosa.”

“N imyumvire, ushobora kuba rwiyemezamirimo mu kazi ka leta, mu bikorera, dukeneye abantu bakora ibyo byose hagamijwe guteza imbere ubuzima bw’abaturage.”

Kwizera Christelle yasangije urubyiruko uburyo yatangije Water Access Rwanda mu 2013 ubwo yasomaga inkuru kuri IGIHE ari muri Amerika yiga ibijyanye na Mechanical Engineering, abona ukuntu hari abantu bari mu buzima bubi mu turere twa Bugesera na Ngoma.

Yagize ati “Nari kumwe n’abantu bashaka gutanga ubufasha, bafite amafaranga, ndababwira nti nzi uburyo nshobora gutanga amazi, reka ngerageze umushinga. Ni uko Access Rwanda yatangiye, najyanye n’urubyiruko icumi tujya muri ibyo byaro tubaha amazi ya nayikondo bazamuza amaboko.”

Ni ibikorwa ariko yasanze bitaramba kuko amavomo amwe yagiye apfa, baza gutangira kwifashisha ikoranabuhanga rikoresha imashini, zigatanga amazi menshi, asukuye kandi akagera mu ngo z’abantu.

Kwizera yabwiye urubyiruko ko ari ngombwa gukomeza kongera ishoramari mu byo ukora kurusha kuvanamo amafaranga uyajyana mu bindi, kuko igihe bitabaye ibyo, abigereranya n’igihe umubyeyi yaba yananiwe kugaburira umwana we.

Ati “Ugomba kongera ubushobozi mu bikorwa byawe, rimwe na rimwe ukirengagiza n’ibyo ukeneye. Kugira ikigo gitanga umusaruro ntabwo biba bivuze ngo ejo mu gitondo ubyuke utwaye imodoka nziza, wubake inzu nziza, nkanjye ndacyabana n’ababyeyi banjye, meze neza ntacyo ninubira.”
Yavuze ko aramutse afashe nk’amafaranga akayakoresha kuri we ubwe, aba agiye kandi akwiye kurushaho kuzamura ubucuruzi bwe, akamuvana ku rwego ariho akagera ku rundi.

@igicumbinews.co.rw