Nyabihu: Abagabo babiri bafashwe bashaka guha ruswa umupolisi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukuboza yafashe uwitwa Bigirimana Sekoma w’imyaka 34 na Munyuzangabo Jean Pierre bashaka guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 (10,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko aba bagabo bafatiwe mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda. Munyuzangabo akaba yari avuye mu karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro aho yari avanye inyama z’ingurube azitwaye mu buryo bunyuranyije n’amategeko agiye kuzicururiza mu murenge wa Jenda.

Yagize ati: “Munyuzangabo yateze imodoka avuye mu murenge wa Hindiro afite inyama z’ingurube mu mufuka, ageze mu nzira bamubwira ko imbere hari abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, yahise asaba shoferi guhagarara akavamo akagenza amaguru.”

Yakomeje avuga ko akimara kuva mu modoka yabonye abapolisi imbere ye wa mufuka wuzuye inyama z’ingurube awukubita hasi ariruka ariko ageze imbere yigira inama yo kohereza mugenzi we Bigirimana ngo aze avugane n’abapolisi abahe amafaranga y’u Rwanda ya ruswa kugira ngo bamuhe za nyama.

Ati: “Amaze kuva mu modoka yabonye abapolisi umufuka urimo inyama awukubita hasi ariruka, ageze imbere atuma mugenzi we Bigirimana, amuha amafaranga ibihumbi 10 ngo aze ayahe abapolisi bamusubize za nyama.”
CIP Kayigi akomeza avuga ko abapolisi bamaze kubona Bigirimana azanye ruswa bahise bamufata kuko bari bamaze kubona ko yatumwe na Munyuzangabo. Yahise abajyana aho Munyuzangabo ari nawe arafatwa, Munyuzangabo akimara gufatwa yemeye ko ariwe wari umaze gutuma Bigirimana ngo aze atange ruswa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba arakangurira abanyarwanda kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko hanyuma nibamara gufatwa bashake gutanga ruswa. Yibukije abantu bose ko serivisi za Polisi zitangwa nta kiguzi icyo aricyo cyose gitanzwe.

Yagize ati: “Bariya bagabo bari batwaye inyama mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntawe uzi aho zabagiwe ndetse ntawe uzi ko iriya ngurube itari ifite uburwayi kuko ntiyapimwe. Bamaze gukora ayo makosa bageretseho no gushaka gutanga ruswa kugira ngo bakomeze amakosa yabo.”

Ari Bigirangabo na mugenzi we Munyuzangabo Jean Pierre bahise bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bakoze.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

@igicumbinews.co.rw