Kamonyi: Abantu 5 batawe muri yombi bakurikiranyweho gutema umuturage ijosi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batanu bakurikiranyweho gutema ijosi umuturage wo mudugudu wa Kabagogo, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru avuga ko uyu muturage witwa Uwineza Etienne yatemwe ijosi n’amaboko mu ijoro ryo ku itariki 8 rishyira ku itariki 9 Mutarama 2021.

Bivugwa ko abantu baje mu masaha y’ijoro bagahamagara uyu mugabo wari uryamye iwe mu rugo, n’uko arasohoka agiye kubareba bahita bamutwara ubwo.

Iryo joro ryose ntabwo ababana nawe n’abaturanyi bigeze bamenya akanunu ke kugeza ubwo yabonetse ahagana saa yine z’umunsi ukurikiyeho yatemaguwe ijosi n’amaboko.

Umuturage waganiriye na IGIHE yagize ati “Twongeye kumubona aho bamujugunye bamutemye ijosi n’amaboko bamujugunya mu kizu kitarimo abantu, abamutemye bamusize bazi ko yashizemo umwuka.”

Inzego z’ibanze ku bufatanye n’iz’umutekano zahise zikora ubutabazi bw’ibanze, Uwineza ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK ari naho ari kuvurirwa kuri ubu nubwo arembye cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Twagirumukiza Jean de Dieu, yavuze ko “Icya mbere twebwe byaratubabaje kuba umuryango utaramenye ko umuntu bamujyanye bukarinda bucya, icya mbere dusaba ni uguhana amakuru, abaturage bakwiye guhana amakuru, ikindi bagatabarana igihe ari ngombwa.”

“Iyo amakuru abantu bayasangiye no gutabarana biroroha, kandi ndashimira n’abahise batabara bakibibona. Ikindi ni ugukaza amarondo.”

Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera Rukoma mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

@igicumbinews.co.rw