Rubavu: Umusore yapfuye yiyahuye nyuma yo gushwana na nyina bapfa ibihumbi 25 Frw

Umugabo witwa Habimana Jean Claude bakunze kwita Saidi wari utuye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi, umudugudu wa Ngugo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yasanzwe yiyahuye akoresheje umugozi.

Abaturanyi bavuga ko byabaye nyuma yo gushwana na nyina kubera amafaranga ibihumbi 25 yari yamwibye.

Nyakwigendera usize abana batatu, yabanaga na nyina n’abana kuko umugore we yari yaramutaye akajya gushaka undi mugabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Byahi, Rwema Bienvenu yemeje aya makuru, avuga ko urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rurimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

Ati’ “Twabimenye mu rukerera ubwo nyina yasangaga umuhungu we yimanitse mu mugozi. Ubu abagize urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bahageze barimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu’’.

Abaturage bavuga ko mbere yo kwiyahura, habanje ubwumvikane buke na nyina w’uwo mugabo kubera amafaranga ibihumbi 25 yari yafashe mu nkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid 19.

Uwo mukecuru ngo yari yahawe ibihumbi 100 Frw, noneho umuhungu we amwiba ibihumbi 25 ari nabyo byatumye batongana.

Abaturage bavuze ko bamaze gutongana, umugabo yahise ajya kunywa inzoga ataha bwije, bukeye basanga yiyahuye.

 

RIB yazitiye inzu yabereyemo aya mahano mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso

 

Abaturanyi bavuga ko mbere yo kwiyahura habanje ubwumvikane buke na nyina bapfa amafaranga ibihumbi 25
@igicumbinews.co.rw