Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 30

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 29 aho Nkorongo yari yijejwe ko bagiye kumuzanira Mutesi yari yarabuze ahangayikishijwe nuko yaba yariyahuye,ubu tugiye kubagezaho Igice cya 30.

Umunsi urangiye Nkorongo ategereje ko Mutesi bamuhageza yahebye,niko guhamagara Gasake ariwe wa muntu wamwizezaga ko bagiye gushyira Mutesi mu modoka bakamuzana yumva telefone ntiriho ,bigeze n’ijoro arongera arahamagara bamubwira ko iyo nimero yakuwe k’umurongo,Niko gufata icyemezo cyo kujya kureba Gasake muri iryo joro agezeyo Gasake amubwira ko yari yibeshye abona umuntu usa na Mutesi agirango niwe,Nkorongo umutima usubira rudubi imihangayiko iba yose arataha.

Ageze mu rugo yumva telefone imuhamagaye imubaza impamvu abuza umwana we uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka kugeza afashe umwanzuro wo kwiyahura,acyumva iryo Jambo abaza umuhamagaye ati:”Ayiweeee,ubu yariyahuye koko?”.Uwari umuhamagaye aramusubiza ati:”Oya!sinkubwiye ko yiyahuye ,Njye nitwa Nsoro, Mutesi ariwange ariko namugaruye agiye kwiyahura ,gusa ibintu ababyeyi mwihaye byo gushaka guhitiramo abana banyu abo bakunda sibyo kuko niyo babanye harigihe batarambana cyangwa bakajya bahozanya ku nkeke mubireke ntago ari byiza”.Nkorongo n’igihunga cyinshi ati:”ngo ariwawe utuye hehe?”. Telefone ya Nsoro iba irazimye .

Kuva ubwo Nkorongo asigara ashaka aho Nsoro atuye ,bamurangira ko atuye mu cyapa aba afatiyeho agezeyo asanga siho,aba asubiye inyuma arihafi yo kugera mu rugo abona nimero atazi iramuhamagaye agiye kuyitaba telefone ye iba ishizemo umuriro .

Ese iyi nimero yaba ariyande?

Ese nyirayo yendaga kumubwira iki ?

Ni aho ubutaha mugice cya 31.

Ushaka ibice byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu ahanditse Search wandikemo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba byose urahita ubibona.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/@igicumbinews.co.rw