Ifoto y’Urwibutso: Perezida Kagame asuhuzanya na Museveni bari i Gatuna

Basomyi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Perezida Kagame na Yoweri Museveni ubwo bari bakimara guhurira ku mupaka wa Gatuna/Katuna mu nama yabahuje kuri uyu wa Gatanu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, i Gatuna/Katuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda habereye inama yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’abahuza muri ibyo biganiro. 
Ni inama ya kane ihuje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Perezida wa Angola João Lourenço, na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakuru b’ibyo bihugu bishimiye ko nyuma y’inama baherukaga guhuriramo hari intambwe yatewe ku mpande zombi mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafashwe, no gukuraho inzitizi z’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Uganda.

Bishimiye ko hari imfungwa zarekuwe ku mpande zombi, kandi hakaba hakomeje kugaragara ubushake mu kubahiriza amategeko by’umwihariko yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu.

@igicumbinews.co.rw