Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 22

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 21 aho Rufonsi bamwirukanye ku kazi kubera kubeshya ko arwaye mu gihe gito bakamusanga mu kabari arikunywa inzoga ,hanyuma asigara atuka Mutesi bigera naho ajya gutega Muvumba ngo amugirire nabi ntibyamukundira ahubwo aba ariwe uhakura igikomere,ubu tugiye kubagezaho Igice cya 22.

Rufonsi ageze kwamuganga abaganga bamubaza icyaciyeho ino ababeshya ko ya sitaye ariko Muganga yanga kubyemera aramubwira ati:”Urabeshya ntago wasitara ngo ino ricikeho,gusa kubera ko inshingano zacu ari ukuvura ndakuvura ariko mba nkwihoreye ukabanza ukiga kuvugisha ukuri”.

Rufonsi barangije kumushyiriraho igipfuko arataha agenda yibaza ibyo azajya abeshya abantu ,ageze mu rugo ababwira ko ari inzoka yamuriye nabo Banga kubyemera.Baramubaza bati:”ariko ariko ye,inzoka yakurumye ino iricaho Koko? jyenda wibeshya!”.

Rufonsi yumvishe ibyabeshya ntawe ubyemera ahita ajya kuryama ngo arebe ko nta bantu bongera kumubona kuko yumvaga ntacyo arabona ababeshya ngo bemere,umutima ukomeza kumukomanga atekereza umuntu umwe yazabibwira amubwije ukuri asanga atabibwira Mutesi,ahitamo guhamagara Cyusa ngo ariwe abibwira ,igihe Cyusa yicaye ari kuganira n’undi mukunzi we bakundanye mbere ariko nawe uturuka mu miryango y’abakene abona Rufonsi aramuhamagaye,kuberako telefone ye yari ifite ikibazo ivuga cyane areba kumwitaba cyangwa kumwihorera biramuyobera ahitamo kumwitaba .

Rufonsi atangira kumubwira ko amukunda cyane anavangamo za shushu ,za sheri arinayo mpamvu agirango amubwire ibyamubayeho ,iminota 20 yose irangira bakivugana Cyusa yabuze uko yamukupa kuko yamwubahiraga kuba ari uwo mubakire,amara umwanya ameze nkutitaye kuri wa mukunzi we bamenyanye mbere doreko yari yanamusuye,uwo mukunzi we ariwe witwa Kanamugire atekereza ku magambo arikumva Rufonsi na Cyusa bavugana n’umwanya ahamaze Cyusa yibereye kuri telefone biramuyobera,Cyusa asoje kuvugira kuri telefone Kanamugire ahita amubwira ko bwije atashye ,aramuherekeza arataha .

Rufonsi atangiye gukira abantu bamubwira ko Mutesi asigaye ari inshuti ya Muvumba cyane,Rufonsi ahita agira umujinya aravuga ati:”Niba koko aribyo ndakwereka uko abisi duteye”. Ahita ashaka umushoferi utwara igikamyo kinini amwemerera amafaranga ngo bazagonge Muvumba bamunyure hejuru ,uwo mushoferi aramubwira ati:”Rero,ubushize nabwo ibi bintu byambayeho nabwo ari umuhungu w’umukire wambwiye gutya igihe ngiye kugonga uwo yari yambwiye aba aciyeho ikamyo yange irenga umuhanda ,none byatumye nkena ubunsigaye ntwarira abandi Kandi iyo yari iyange ,none rero sinakongera kubijyamo cyereka numpa amafaranga nkaguha imodoka ukajya kubyikorera kuko burya na nasanze iyo umunsi w’umuntu utaragera ntacyo wamukoraho ahubwo ushobora kubigenderamo”.

Rufonsi aramusubiza ati:”Umva,amafaranga ngaya ,nzi modoka bihagije,ibindi ubindekere nyuma y ‘ibyumweru bibiri uzumve ko iriya mbwa izaba ikiri ku isi”.

Ko Rufonsi akomeje gupanga umugambi wo guhemukira Muvumba bizagenda bite ?

Reka tubitege amaso ni aho ubutaha mugice cya 23.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw