Inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 10

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 9, ubu tugiye kubagezaho igice cya 10.

Muvumba aho yagiye gushaka amafaranga yagezeyo ahurirayo n’inshuti za Rufonsi mu buryo atazi,ntiyanamenya ko ari nshuti ze, ni mugihe bari kujya baganira bakamwinja bakunva ibyo atekereza kuri Rufonsi na Mutesi bagahita babigeza kuri Rufonsi.

Bukeye, umwe mu bakobwa bakora aho ngaho dore ko hakoraga abantu benshi atangira gukunda Muvumba ariko Muvumba ntabyiteho kuko yumvaga atahemukira Mutesi ,umukobwa akomeza kumukunda bigeze aho baba inshuti bisanzwe, za nshuti za Rufonsi zihita zituma umuntu kuri Mutesi ngo amubwire ko Muvumba atakimukunda ko yiboneye abandi.

Mutesi bahoraga babimubwira kenshi nubwo byabaga ari ibihuha, yarahubutse yihutira kugenda yikuramo Muvumba atangira kumva ko atagakwiye gukundana n’umuhungu wo mu bakene dore ko nawe yaramaze kubona akazi ,naho Rufonsi we ari hafi kurangiza kaminuza .

Muvumba ntiyarazi ko Mutesi yatangiye kumwanga kuburyo byagezaho wa mukobwa wari waramukunze agatangira kumwanga kuko yabonaga ntagahunda yo kumukunda afite,rimwe Muvumba ahabwa konji y’umunsi bituma atemberera mu misozi ,mu gihe ari mu nzira ahura n’umuntu utaha mubice byiwabo amuha nimero asigaye akoresha ngo azishyire Mutesi amubwire amubipe abone nimero ye dore ko yari yaraguze nimero nshyashya byatumaga batakivugana,Muvumba ategereza ko Mutesi yaza mubipa araheba ,hashize iminsi itarimike abona nimero iramubipye ayihamagaye yumva ni Mutesi ,bakivugana Mutesi ahita amubwira ko atari kuboneka,amubwira ko ntamwanya afite wo kumuvugisha ahita anamukupa.

Kuva ubwo muvumba yamuhamagara akamukupa yakohereza ubutumwa bugufi amubaza ikibazo afite gituma amukupa ntabusubize, Muvumba akajya ahora yibaza impamvu bikamuyobera .

Ko Mutesi akomeje gushaka kwanga Muvumba bitewe no kumva amabwire urabona bizarangira Gute ?

Ni ahubutaha tubagezaho igice cya 11.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul /igicumbinews.co.rw