Inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 9

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 8 aho Mutesi yumvaga yahita yanga Muvumba ariko yabuze icyemezo yafata,ubu tugiye kubagezaho igicye cya 9.

Abakobwa babiri b’inshuti za Mutesi ba musuye umwe afite intego yo kuguma kumvisha Mutesi kwanga muvumba mugihe undi atazi iyo biva ,mugihe bari kuganira uwitwa Kamurame ari we wazanywe no kumwumvisha kwanga muvumba aba azamuye icyiganiro cyabakundana aba ari byo baganiraho ,Mutesi ati:”kamura ,ndeka ubu nabuze icyemezo nafata kubijyanye no gukunda pe, kuko uwo nkunda umuryango uri kumunyangisha”.

Kamurame ati:”ariko Mute ubwo Koko uracyishyiramo gukunda Muvumba,umva!ngewe inama nakugira nuko wakwikundira Rufonsi”.

Ufiteyezu ahita abwira Mutesi ko ibyo Kamurame amubwira ari kumushuka nta mpamvu yo kwanga umuntu ngo nuko ari umukene ati:”upfa kuba umukunda Kandi nawe agukunda ibintu byo birashakwa icyambere n’urukundo”.

Mutesi yumvise bose bari kumugira inama zitandukanye ababwira ko azitonda agafata icyemezo,Kamurame abonye ko ufiteyezu ari kuruhande rwa Mutesi atangira kumureba nabi ,ariko barabireka biganirira ibindi hashize akanya barataha ,mugihe Mutesi abaherekeje Kamurame aramwongorera ati:”Rwose ntihazagire ugushuka ngo ufate icyemezo cyo gukomeza gukunda Muvumba ntimuberanye rwose”. Mutesi araseka ahita atangara, ati:”yeeee!”.

Mutesi atashye ahura n’umuntu atazi amuha agapapuro amubwira ko ari Muvumba wakamwoherereje,Mutesi aragafata ajya kugasomera mu rugo asanga kanditsemo ngo”ngewe muvumba kuva kuri iyi tariki ya none ,sinkikeneye gukomeza gukundana nawe wenda na nimero zange uzisibe kuko izawe narazisibye”. Mutesi agirango nibyo Koko agahinda karamwica ntiyanamushaka ngo amubaze niba ariwe Koko amubaze ni mpamvu ahubwo ahita atangira kwishyiramo kumwanga nyamara agapapuro si Muvumba wari wakanditse ahubwo Kari kavuye mu ntumwa za Rufonsi kuko Rufonsi yari yazibwiye ko nizibasha kumvisha Mutesi kwanga muvumba bikaba azazihemba.

Guhera ubwo Muvumba yahamagaraga Mutesi akamukupa Muvumba akamuha SMS imusaba ko niba hari ikibazo afite bareba uko bahura bakagicyemura Mutesi akamwihorera nta namusubize,Muvumba biramuyobera agirango ni ikibazo cya netiwaka  (network),rimwe amuhamagaye amwitaba aseka ahita amukupa arayifunga, Muvumba agahinda karamwica yiyemeza kuziyoberanya nkambere akamusanga mu rugo akumva impumeko ye.

Ese ko abantu bakomeje gutanya Mutesi na Muvumba bakoresheje amagambo bizarangira bite ?.

Ese wowe ni irihe somo urimo gukuramo?.

Ni ahubutaha mugice cya 10.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw