Gicumbi: Umugore yanitse imyenda ku rusinga rurimo umuriro uramukubita ahita apfa

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa kane Tariki ya 16 Gashyantare 2023, ahagana  saa kumi n’ebyiri n’iminota irenga cumi n’itanu, mu Mudugudu wa Gacurabwenge, Akagari ka Gacurabwenge, mu Murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, nibwo umuriro wishe umugore witwa Uwimpuhwe Oniphilda,  wari uri kumesera imyenda iwe mu rugo.

Kanda hasi ukurikire uko Gitifu abisobanura:

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahamuremyi Theoneste, yabwiye Igicumbi News ko uyu mugore yafuze imyenda akayanika ku mugozi urimo umuriro ubundi uramukubita ahita yitaba Imana.



Ati: “Yafuraga imyenda ayanika ku nsinga zirimo umuriro uramukubita ajyanwa kwa muganga, agejejweyo ahita apfa byari mu ma saa kumi n’ebyiri.”

Gitifu yasabye abaturage kujya bareba insiga z’amashanyarazi niba zikoze neza kugirango zitabavutsa ubuzima.

Ati:” Icyo dusaba abaturage ni ukujya bareba ko inzu zabo zesitaye(Installation) neza no kwirinda gukinisha insinga izarizo zose kuko hari iziba zirimo umuriro nyamara umuturage atabizi. Hanyuma nugize ikibazo kandi akaba yakwiyambaza ubuyobozi bwa REG.”



Gusa abaturage baturiye aho byabereye bamwe babwiye Igicumbi  News ko nyuma yuko uyu mubyeyi akubiswe n’amashanyarazi bahamagaye ku bitaro bya Byumba ndetse na REG bose bakabageraho batinze hashize isaha. Ni mu gihe kuva ahabereye iyi mpanuka ujya aho izo nzego zikorera hose hatarengeje KM 5.

Nyakwigendera yari asanzwe acuruza Botike hafi n’ibiro by’akarere ka Gicumbi, abari bamubonye uyu munsi babwiye Igicumbi News ko yari yiriwe acuruza ubundi ku mugoroba akanyarukira mu rugo ruri hafi y’aho akorera agiye gufura. Nyakwigendera asize abana batatu harimo uwarufite imyaka nk’ibiri.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: