Kicukiro: Umwe mu banyeshuri bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster yitabye Imana

Umwe mu bana 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abanyeshuri mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 09 Mutarama 2023, yitabye Imana.




Uyu mwana yitwa Kenny Mugabo, yapfiriye mu mpanuka agiye ku ishuri rya Path to Success, mu karere ka Kicukiro, imodoka ya Coaster yarenze umuhanda igeze ku Rebero,  aho imihanda ihurira hari umwe umanuka ujya I Gikondo undi ukerekeza i Nyamirambo.

Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yavuze ko uyu mwana yahise yitaba Imana kuko we yari  yakomeretse cyane.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: