Rubavu: Umunyonzi yafatanywe umutwaro w’ibitunguru yabivanze n’urumogi

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu  ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama yafashe uwitwa Nsengiyumva Elie w’imyaka 20 ahetse umutwaro w’ibitunguru yawuvanze n’ibiro 13 by’urumogi. Yafatiwe mu murenge wa Nyundo ubwo yari avuye mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Muhira.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Nsengiyumva ubusanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, kuri iyi nshuro akaba yafashwe atwaye umutwaro w’umugenzi adashaka kuvuga amazina warimo urumogi.

CIP Karekezi yagize ati   “Abaturage nibo batanze amakuru Nsengiyumva amaze guhaguruka mu murenge wa Rugerero ahitwa Gihira aho abanyonzi bakunze guhagarara bategereje ababaha akazi ko gutwara imitwaro kuko muri iki gihe batemerewe gutwara abantu. Yafashwe ageze mu murenge wa Nyundo ari naho yari arujyanye.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko uyu munyozi yari aziranye n’uwamuhaye umutwaro ariko akaba adashaka kumuvuga amazina. Yaboneyeho gusaba abanyonzi kwirinda kwijandika mu byaha ahubwo bakore umurimo wabo bawuhesha agaciro.

Ati   “Uriya musore amaze gufatwa yavuze ko yapfuye gutwara umutwaro atazi nyirawo ndetse ngo atazi aho awujyanye. Ni ibintu bitumvikana kuko umugenzi ntiyapfa guha umunyonzi imari ye bataziranye.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije Polisi gufatana uriya musore ibiro 13 byari bigiye gucuruzwa mu baturage. Yasabye n’abandi baturage kudahishira ikibi ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

@igicumbinews.co.rw