Gatsibo: Umunyeshuri yishe umuvandimwe we amuziza ko ababyeyi be bamutonesha

Ahagana saa kumi za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, mu kagari ka Nyagisozi, mu murenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo, nibwo Umusore witwa Singizwa w’imyaka 18, wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye ku kigo cya Groupe Scolaire Kageyo yishe mubyara we witwa Ngenzendore Faustin w’imyaka 23 amuziza ko ababyeyi be bamukunda kumurusha kuko bamutonesha.

Bamwe mu batuye muri kariya gace babwiye Igicumbi News, ko uyu musore koko yishe umuvandimwe we gusa bibakaba byabateye agahinda kuko ibi badakunze kubibona.

Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagisozi, yavuze ko nabo byabatunguye kumva umwana ukiri muto byongeye w’umunyeshuri ko yakwivugana umuvandimwe we.



Ati: “Umugore yashatse uyu mugabo ise w’uyu wakoze ibara, hanyuma umugore asaba musaza we ko yamuha umwana akazajya amufasha imirimo. Uwo mwana kuba yamufashaga nibyo byaje kugira ikibazo cyo guhohoterwa. Kuko uyu mwana yari yahawe ishimwe ry’umurima wo guturamo cyangwa agashiramo urutoki rwo kuzajya ahinga kubera ko yakoranaga ubwitange. Uwo mwana nyirizina yabyaye ntiyabyishimiye avuga ko se arimo kwaya imitungo kuko ari gutekesha umwana atabyaye ngo akaba amutonesha. Ubwo rero uwo muhungu wakoze iryo bara niho yahereye atema uwo muvandimwe. Ariko bigakekwa ko yateguranye uyu mugambi wo kwivugana uyu muvandimwe we afatanyije na mwene nyina witwa Niyibizi Theogene alias Figi”.

Uyu muyobozi yavuze ko ubuhamya ukekwaho kwica umuvandimwe we yatanze yemeye ko yamwishe kuko atari ubwa mbere yari agerageje kumwica dore ko bwa mbere bashatse kumwica afatanyije na mukuru we bakamubyutsa saa cyenda z’ijoro bamubwira ngo bajyane gutunda ifumbire nyakwigendera akabyanga avuga ko ari mu gicuku.

Kuri iyi nshuro bamubyukije saa kumi za mu gitondo bamubwira ko nanone bagiye gutunda ifumbire aremera barangije bamwicira mu  nzira bamutemye.



Gitifu yakomeje avuga ko Nyakwigendera bari baramugiriye ishyari ntibabimubwire gusa ngo nubwo uyu munyeshuri ariwe wamutemye ariko hakekwa ko mukuru we ariwe wateguye uyu mugambi mubisha.

Ati: “Bo bamugiriraga ishyari ntibabigaragaze kuko n’ababyeyi bavuze ko byabatunguye bibaza ishyari ryatumye bivugana uyu musore. Ariko uwo mukuru we n’ubundi yari asanzwe agira imico mibi kuko yari aherutse no gutandukana n’umugore we. Gusa uwo nyakwigendera we yahunze avuga ko atemwe na Alexis. Natwe byadutunguye kumva ukuntu umwana wiga segonderi(Secondary), agira umutima wo kwica umuntu. Gusa turatekereza ko yaba yashyuhijwe mu mutwe n’uwo mukuru we”.

Ubuyobozi bw’akagari bwibukije ababyeyi kujya baganiriza abana babo bakamenya amakuru yabo yose kuko uyu muryango iyo uba warakurikiranye iki kibazo kiba cyarakemutse.

Amakuru Igicumbi News, yamenye nuko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gusuzumwa kugirango hamenyekane icyamwishe, mu gihe kandi hamaze gutabwa muri yombi abagera kuri batatu bafite aho bahuriye n’urupfu rwe. Barimo umuturanyi wabo bikekwa ko yahishe ayo makuru kandi yari ayazi.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: