RIB yataye muri yombi umusore washishikarizaga abantu kuri Twitter gusambanya abana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), rwatangaje ko rwafashe Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana yifashishije urwo rubuga rwa Twitter.



Ubutumwa RIB yashyize k’urukuta rwayo rwa Twitter buvuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugirango yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB irakangurira abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha cyangwa gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha bagamije kugwiza ababakurikira (followers,views), ibibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: