Gicumbi: Umushumba arakekwaho kwica umwana wo mu rugo yakoragamo bapfa charger nawe ashaka kwiyahura

Nyirakanyana Providence wishwe

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023, mu murenge wa Rutare, mu karere ka Gicumbi, nibwo umukozi wo mu rugo ukora akazi ko kuragira inka(Umushumba), bikekwa ko yishe umwana w’aho yakoraga amukubise umuhini nyuma yuko bapfuye chargeur ubusanzwe ishyira umuriro muri telefone, nawe ashaka kwiyahura biranga kuri ubu arwariye mu bitaro.

Umwe mu baturanyi b’umuryango wa Nyakwigendera, yabwiye Igicumbi News, ko umwana wishwe yitwa Niyigena Nyirakanyana Providence, yari umunyeshuri  kuri Groupe Scolaire Kirwa iherereye mu murenge wa Rutare.

Yakomeje avuga ko  umurambo w’uyu mwana wahise ujyanywa kwa muganga mu gihe uyu musore ukekwaho gukora aya mahano nawe arwariye kwa muganga nyuma yuko nawe yari ashatse kugerageza kwiyahura ariko ntabigereho.



Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare, Nduwayo yavuze ko uyu mwana yishwe ariko bitahita byemezwa ko ari uyu mushumba wamwishe kuko bikiri mu iperereza.

Ati: “Ntiwabihamya kuko ntacyaha cyari cya muhama gusa birakekwa ko yaba ariwe wamwishe. Icyo baba bapfuye cyo ntabwo kizwi gusa umuntu ukekwa nuwo ariko icyo baba bapfuye cyo ntacyo nzi. Ndagirango uwo musore azabivuga kuko bari mu rugo bonyine umwe ari Umushumba iwabo, umubyeyi w’uwo mwana wapfuye yari ari kwa muganga. Icyo bapfa rero ntacyo twamenya natwe twahageze dusanga yapfuye gusa hari umwana w’umukobwa mugenzi we niwe wari wamutije telephone amugezeho aje kuyireba asanga yapfuye.”

Gitifu wa Rutare yakomeje abwira Igicumbi News ko abaturage bakwiye kujya baha akazi abakozi bazi ndetse bazi n’imico yabo, akanihanganisha umuryango wabuze umwana.



@igicumbinews.co.rw 

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: