Amateka ya Mobutu Sese Seko wabaye perezida wa Congo kinshasa

Menya bimwe mubyaranze amateka ya Mobutu Sese Seko Ngbendu Wazabanga.

Yavutse Ku wa 14 ukwakira mu w’1930 avukira ahitwa Lisala mucyahoze ari Congo mbirigi(Belgian Congo )nyina umubyara yitwaga Madeleine Yemo naho se akitwa Alberic Gbemani.

Nyina yari umukozi muri hoteri naho se yari umutetsi w’abacamanza b’ababirigi ise yapfuye afite imyaka 7 gusa arerwa na nyirarume ndetse na sekuru.

Mobutu yakuze yiga gusoma kwandika no kuvuga neza igifaransa ku kigo cya Christian brothers school cy’abamisiyoneri.

Mu w’1949 yajegufungwa ategekwa kumara imyaka7 mugisirikare cy’abakoroni kitwaga Force PubliQue, iki cyari igihano cyahabwaga abanyeshuli babaga bashaka kurwanya abakoroni.

Mu w’1956 yavuye mu gisirikare yinjira mu itangazamakuru,nyuma y’imyaka ibiri yagiye mu bubirigi ahahurira n’abandi banye Congo barwanyaga ingoma y’abakoroni barimo Patrice Lumumba yinjiye mu ishyaka rye ryitwaga Movement National Congo(MNC).

Ku ngoma ya Lumumba nyuma y’ubwigenge bwa Congo bwo mu w’1960 Mobutu yabaye umujyanama mukuru wa leta ya Congo.

Mu w’1961 nyuma y’ihirikwa ku butegetsi kwa Lumumba agasimburwa na Kasa-Vubu,Mobutu yabaye jenerari majoro mungabo za Congo.

Ku wa 25 Ugushyingo 1961 Mobutu yabaye perezida wa Congo,ubutegetsi bwe,bwaranzwe n’igitugu,ruswa n’ibindi.

Uyumugabo kandi yaranzwe no kumara igihe kinini yishimisha,atembera ndetse akihahira ibintu bitandukanye.

Mumwaka w’1972 yashatse kwiyita perezida w’ibihe byose yiyita Mobutu Sese Seko Nkuku Ngbendu Wazabanga,nyamara ubusanzwe yitwaga Joseph Desire Mobutu nyuma yo kwanga kwitwa amazina y’abazungu.

Uyu mugabo yaje no kwiha ipeti ryo mu rwego rwo hejuru rya Marishari, Yari afitanye umubano n’ibihugu nk’ Ubufaransa,Ubudage, Soviet…….

Mu w’1996 ubwo yategekaga ko Abatutsi bava muri Zayire ndetse anabica,yarwanyijwe cyane n’abataravugaga rumwe na we bayobowe na Desire Kabila azanokuvanwa kubutegetsi adahari kuko yari muri Switzeland aho yivurizaga.

Yaje guhungira muri Togo nyuma ajya muri Morocco arinaho yaguye Ku wa 7 Nyakanga1997 yishwe na kanseri ya prostate ashyingurwa i Rabat.

Mobutu yashakanye n’ abagore 2 Antoinette Mobutu,wajekwicwa n’umutima afite imyaka36, Kuya 1 Gicurasi mu w’1977 ashakana na Bobi Ladama.

Mobutu kandi yasize abana 21 ku isi, iyaza kuba akiriho kuri uno munsi aba yujuje imyaka 89.

Ngabitsinze Ferdinard/igicumbinews.co.rw