Umunyamerikakazi yashinjije Rusesabagina mu urukiko ibyaha by’iterabwoba

Dr Michelle Martin wakoze nk’umukorerabushake muri ‘Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation’ yatanze ubuhamya mu rukiko agaragaza uko uyu muryango washinzwe na Paul Rusesabagina utagamije ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo wifashishijwe mu gutera inkunga iterabwoba.

Dr Michelle usanzwe ari Umwarimu wigisha ibijyanye no kwita ku Baturage muri Amerika yatanze ubuhamya mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Werurwe 2021. Ryakomeje Rusesabagina Paul adahari kuko yikuye mu rubanza ndetse n’abunganizi be ntibarugaragayemo.

Mu buhamya bwe, Dr Michelle yavuze uko yamenyanye na Rusesabagina binyuze ku nshuti ye yitwa Rubingisa Providence uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko amakuru ku bikorwa bya Rusesabagina byo gutera inkunga imitwe irwanya u Rwanda yayamenye binyuze mu nyandiko ’emails’ yasomye kuko yari inshuti na Rubingisa Providence kandi yari afite ijambo y’ibanga rimwemerera kwinjiramo.

Urubanza ruregwamo Rusesabagina ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza. Ruri kubera mu Cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rukomeza kuko Rusesabagina ari we wiyambuye uburenganzira bwe yemererwa n’amategeko.

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wahoze ari Umuvugizi wa MRCD/FLN, Umutwe w’Inyeshyamba wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda, ni we watangiye aburana.

Uyu musore w’imyaka 39 aregwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba ndetse yaburanye byose abyemera, anabisabira imbabazi.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, Me Nkundabarashi Moïse wunganira ‘Sankara’, yasabye urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye kuzasuzuma uko umukiliya we yaburanye yemera ibyaha no korohereza ubutabera kubona amakuru nka zimwe mu mpamvu nyoroshyacyaha.

Dr Michelle Martin yavuze iki muri rusange?

Ku gicamunsi ahagana saa munani, nyuma y’akaruhuko gato, urukiko rwahaye umwanya Dr Michelle Martin, umunyamerika wigisha muri California State University ibijyanye no kwita ku baturage.

Uyu mugore yavuze ko azi byinshi kuri Rusesabagina n’ibikorwa bye guhera mu 2009 kugeza mu 2012, ubwo yari umukorerabushake mu muryango wa Rusesabagina wiswe ‘Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation’ wakoreraga muri Chicago, muri Leta ya Illinois.

Uwo muryango washinzwe mu 2006 uhuriweho n’undi Munyarwanda wahungiye muri Amerika Rubingisa Providence afatanyije na Rusesabagina.

Dr Martin yavuze ko ubwo yigishaga muri Kaminuza i Chicago mu 2009, hari umushinga yasabwe gukoraho ujyanye no gufasha impunzi. Yasabye mugenzi we kumuhuza n’umwe mu mpunzi yaba azi ifite ubuhamya bukomeye ikazaza kubaganiriza. Nibwo bwa mbere yahuye na Providence Rubingisa avuga ko ari impunzi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo nyuma Martin yaje kuvumbura ko Rubingisa yamubeshye.

Mu buhamya burebure Dr Martin yatanze, yavuze ko nyuma yaho aribwo yamenyanye neza na Rubingisa na Rusesabagina, nyuma akaza no kumusaba kuba umujyanama mu muryango Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation.

Yavuze ko ubusanzwe Rubingisa yajyaga amubwira ko umuryango we na Rusesabagina ugamije gufasha imiryango itishoboye iba mu Rwanda, n’abandi bababaye aho ngo bagendaga bakusanya inkweto n’imyenda bazashyikiriza abatishoboye.

Dr Martin yavuze ko yabyishimiye, agatangira gukorana na Rubingisa ndetse akajya amufasha gusubiza ubutumwa bwa email bujyanye n’uwo muryango nko gushaka abaterankunga n’ibindi, dore ko uwo Rubingisa Icyongereza cye cyari gike.

Mu 2010, Rubingisa yatangiye kwizera Dr Martin amuha ijambo ry’ibanga akoresha kuri email kugira ngo ajye amusubiriza abamwandikiye igihe cyose abonye umwanya.

Dr Martin avuga ko yaje kugira amakenga kuko Rubingisa yatangiye kumusaba gusubiza n’izindi emails zitandukanye n’ibikorwa byo gufasha ahubwo ari ibya Politiki.

Yaje kuvumbura ko Rubingisa ari no muri politiki, mu ishyaka PDR Ihumure na Rusesabagina yabarizwagamo. Yaje kubyizera neza, nyuma y’uko muri email Rubingisa yamusabaga gusubiza, hajyaga hazamo n’iza Rusesabagina.

Mu mpera za 2009 no mu ntangiriro za 2010, Dr Martin yavuze ko Rubingisa yamubwiye ko PDR Ihumure ariyo yagize uruhare mu ishingwa ry’ishyaka PS Imberakuri mu Rwanda.

Ati “Ndibuka ko Rubingisa yansobanuriye kenshi mu mpera za 2009 n’intangiriro za 2010, avuga ko PDR Ihumure yafashije mu gushinga PS Imberakuri. Yambwiye ko byari ugufasha Ntaganda kwiyamamaza ahanganye na Paul Kagame mu matora. Ngo igihe Ntaganda yari kuba atowe, Paul Rusesabagina yari kugaruka mu Rwanda akaba ari we uba Perezida.”

Muri Mutarama 2010, ngo Rubingisa yasabye Dr Martin ubufasha, agafasha Bernard Ntaganda kwandika gahunda za Politiki mu Cyongereza zizashitura Abanyaburayi.

Ngo yanashakaga ko afasha Ntaganda kubona viza imujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutanga ibiganiro. Ubufasha bwo gukosora inyandiko ze za Politiki yarabumuhaye ariko ubwo kumushakira viza ntabwo yamuhaye. Icyo gihe ngo bavuganaga na Ntaganda bakoresheje email kandi ubwo butumwa n’ubundi bwinshi bugaragaza ibikorwa bya Rusesabagina na Rubingisa n’ibikorwa byabo, yarabubitse.

Yavuze ko hari n’ikiganiro kigeze guhuza abayoboke ba PDR Ihumure, Dr Martin akumva Rubingisa yinubira ko Rusesabagina atanga amafaranga menshi ayaha Ntaganda.

Imigambi ya Ntaganda na Rusesabagina yo kuyobora u Rwanda ntabwo yamuhiriye kuko tariki ya 24 Kamena 2010 Ntaganda yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n’amategeko.

Yakatiwe igihano cy’imyaka ine cyarangiye tariki ya 04 Kamena 2014. Yaje no kwirukanwa mu ishyaka PS Imberakuri azira kunyuranya n’amahame yaryo.

Dr Martin yavuze ko ibitekerezo by’abayoboke ba Rubingisa na Rusesabagina byari biteye inkeke kuko yaje gusesengura agasanga bihisha inyuma y’imiryango bitiriye ubugiraneza, bagakora politiki igamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Yatanze urugero rw’ikiganiro bigeze gukorera muri Canada mu Mujyi wa Ottawa, bakagaragaza ifoto y’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari kurira, umunyamuryango wa PDR akandika ngo ‘ese uyu ararira cyangwa aririza?”.

Yakomeje agira ati “Bari barajwe ishinga no kuvana Perezida Kagame ku butegetsi. Ubwo umwavoka w’umunyamerika yatabwaga muri yombi mu 2010, uwo mwavoka hari ukuntu yakoranaga na Foundation ya Rusesabagina. Iyo Foundation bari bari gukora ibishoboka ngo bashyire igitutu kuri Leta y’u Rwanda arekurwe.”

Kubera ko yatangiye kujya yinjira mu butumwa Rubingisa yandikiranaga n’abandi banyamuryango ba PDR Ihumure ndetse ubwinshi akaba yaranabubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga, ngo yasanze akenshi babaga bagaragaza urwango bafitiye abatutsi ndetse bakavuga ko icyo bashaka ari ukwisubiza igihugu cyabo.

Yavuze kandi uburyo PDR Ihumure yakoranaga na FDLR aho mu 2009 hari email yanditswe n’umuntu witwa Pio yandikiwe abayobozi ba PDR ibamenyesha ko hari inama igiye kuba.

Iyo email yabamenyeshaga ko baziga ku cyakorwa nyuma y’amakuru bari bafite ku gikorwa cya gisirikare cyo guhashya FDLR mu Burasirazuba bwa Congo, bikozwe n’ingabo za Loni zigamije kubungabunga amahoro muri ako gace (Monusco).

Ngo yagiraga ati “Ubusanzwe abashinzwe kurinda amahoro ba Loni ntibagira aho babogamira ariko ubu nicyo bagiye gukora. Tugomba kugaragaza uko kubogama, tukabigaragaza tugatabara bene wacu bari muri FDLR kuko bagiye kurimburwa.”

Mu icukumbura Dr Martin yakoze, yaje gusanga Rubingisa yari yaramubeshye ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atari byo ahubwo yari inshuti ikomeye y’abayigizemo uruhare.

Yavuze ko inshuro nyinshi habaga hafashwe ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyamuryango ba PDR Ihumure bahuraga mu nama cyangwa bakandikirana bagisha inama z’icyo bakora ngo bumvishe amahanga ko uwo ukekwa azira ko atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Source: IGIHE

@igicumbinews.co.rw