Urukiko rwanzuye ko Rusesabagina aburanishwa adahari

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 ahagana mu ma saa Mbiri n’igice z’amanywa, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman ndetse n’abandi bantu 18 bose baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, ariko Rusesabagina n’abamwunganira banze kwitaba.

Kwanga kwitaba iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu bikaba byagaragaye muri raporo y’Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Michel Kamugisha ivuga ko yanze kwitaba urukiko ku bushake bwe.

Muri iyi Raporo kandi CSP Kamugisha yavuze ko Rusesabagina wanze kwitabira iburanisha yahamagajwemo mu buryo bwemewe n’amategeko, yanavuze ko n’ikindi gihe azaba yahamagajwe kuburanira muri uru rukiko atazarwitaba ngo kuko nta butabera arutezemo.
Ubushinjacyaha butangaje ko ari uburenganzira bw’uregwa guhitamo kutitabira iburanisha, buvuga ko nta gikwiye kubuza ko urubanza rukomeza ngo nuko ataje, ahubwo amategeko akwiye gukurikizwa akaba yaburanishwa nk’aho yari ahari kuko yari yamenyeshejwe

Bunashingiye kandi ku ngingo ya 128 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’Imanza Nshinjabyaha, ivuga ko iyo umuntu atitabye iburanisha ku bushake kandi yaratumiwe mu buryo bwemewe n’amategeko, uwo muburanyi aburanishwa adahari, busaba urukiko ko ko iburanisha rikwiye gukomeza.

Urukiko rumaze kwiherera rufashe umwanzuro w’uko Iburanisha rikomeza adahari, rushingiye ku kuba Rusesabagina ari we ubwe wiyambuye uburenganzira bwo kwitabira iri buranisha.

Mu iburanisha riheruka ku itariki ya 12 Werurwe uyu mwaka, Paul Rusesabagina na Me Jean Felix Rudakemwa umwunganira mu mategeko, bari bavuze ko Risesabagina nta butabera ategereje mu rukiko rurimo kumuburanisha, bityo ko atazongera kwitabira uru rubanza.

Ibyo Rusesabagina yabitangaje nyuma y’uko Urukiko rwari rumaze kwanga ubusabe bwe bwo gusubika uru rubanza igihe cy’amezi atandatu, rutegeka ko rukomeza we akaziregura nyuma.

Rusesabagina n’umwunganizi we Me Jean Felix Rudakemwa bavuze ko basaba igihe gikwiriye kingana n’amezi atandatu kubera impamvu zitandukanye, zirimo kuba atarabasha gusoma neza dosiye ikubiyemo ibyo aregwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uruhande rwa Rusesabagina rurimo gukora uburyo bwose bwo gutinza urubanza.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rudakwiye gusubikwa kuko abandi 20 bareganwa na Rusesabagina baba bimwe uburenganzira bwo kuburana kubera umuntu umwe.

Nyuma yo kwiherera umwanya munini, icyo gihe urukiko rwanzuye ko rukomeza kuburanisha abandi bareganwa na Rusesabagina, we akazagarukwaho bitaba binyuranyije n’amategeko.

@igicumbinews.co.rw