Umuhanzi Bushali na bagenzi be bafungiwe kunywa urumogi

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamamaye ku izina rya Bushali nyuma yo kujya mu muziki, yatawe muri yombi akekwaho gukoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge hamwe n’abandi bari kumwe.

Mu masaha ya mugitondo, nibwo umuhanzi Bushali ari kumwe na Slim Drip hamwe n’abakobwa babiri, babonywe mu rugo rw’umukecuru bifungiranye.

Nsabimana Desiré, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda ibi byabereyemo, yabwiye Kigali Today ko bari baraye muri iyi nzu y’uyu mukecuru bayihawe n’umwana we usanzwe ayiraramo ariko akaba yari yabimukiye yagiye kurara ahandi.
Ubwo uyu mukecuru yabyukaga mu gitondo, ngo yumvise abantu benshi bavugira mu nzu ye niko gutabaza inzego z’umudugudu n’akagari, akagari nako gatabaza Umurenge wa Nyakabanda, maze mu bufatanye n’inzego z’umutekano aba bahanzi n’abakobwa bari bararanye batabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabanda yasobanuye ko batazi ibyo aba barayemo ariko kuko bahamaze ijoro ryose, ariko ngo ubwo bafatwaga babasanganye ibiyobyabwenge.
Ati “Twabasanganye udupfunyika tubiri tw’urumogi n’ikindi gicupa kirimo ibintu banywaga tutazi kugeza ubu”

Bushali umaze kwamamara kubera amagambo ya “Ese ni Muebue” yahurije mu njyana ya Trap igezweho ubu, yagaragaye yicaye mu modoka itwara abakekwaho ibyaha, inzego z’ibanze za Nyakabanda zikaba zivuga ko bajyanywe ngo bakorweho iperereza ry’ibyaha bakekwaho byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Bushali yitamirije inweri z’amabara ku mutwe, agakunda kwikura ishati hejuru n’agakapu gato atwara ku nda, ni umwe mu bakunzwe n’urubyiruko kubera kuririmba injyana igezweho yitwa Trap ifite imizi muri Amerika. Avuga ko ari we wayizanye mu Rwanda, ndetse Trap ikozwe mu kinyarwanda yayise Kinya-Trap, akongeraho akajambo ngo “Ku Mugongo” agaragaza ko ari we uyihetse.

@igicumbinews.co.rw