Umuhanzi 19 Sounds aranenga abatazamura abahanzi mu karere ka Gicumbi

Umuhanzi Rukundo Fiston uzwi ku izina rya 19 Sound uherutse gusohora  indirimbo nshya yitwa Moso Ndyo, aravuga ko nyuma y’uko atangiye umuziki we abona ari kugenda atera intambwe ishimishije mu rugendo rwa muzika ye.

Nyuma y’uko ashyize iyi ndirimbo hanze Igicumbi News,yamubajije intumbero ye mu muziki avuga ko yifuza kugera kure. Ati: “Umuziki wanjye ndifuza ko wagera hanze y’Urwanda “.

Twamubajije uko abona umuziki wo mu karere ka Gicumbi nka karere akomokamo avuga ko utaratera imbere. Ati: “Abantu b’i Gicumbi bakunda umuziki ariko habura ibitaramo,gusa n’umuziki wa Gicumbi wagateye imbere kuko hari abahanzi bakora pe ,ariko usanga bamwe mubagakwiye kuba bagira uruhare mukuzamura umuziki wa Gicumbi baba biturije”.

Anavuga ko indi mbogamizi ari uko bakora umuziki bagashora ariko umusaruro ukaba ukiri muke.

Agasaba abafite inshingano zo kuzamura umuziki muri aka karere gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ibihangano by’Abahanzi. 

Uyu 19 Sound watangiye umuziki we muri 2017 n’umuhanzi umaze gutera intambwe mu muziki akaba yaravutse mu mwaka 1996, Afite indirimbo 8 z’amashusho n’izindi 15 z’amajwi.

ushobora kujya kuri You Tube ukumva indirimbo ze nka Sakwe Sakwe, harimo ni nshya yitwa Moso Ndyo n’izindi.

Kanda hano hasi wumve indirimbo yitwa Moso Ndyo ya 19 Sounds:

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News