Umugore afatanyije na mugenzi we batwitse ibice by’ibanga by’umugabo we

Abagore babiri bo mu ntara Copperbelt mu gace ka Masaiti, mu gihugu cya Zambia, batawe muri yombi nyuma yo gusuka amazi ashyushye ku mugabo w’imyaka 79 bikamuviramo gushya bikomeye mu myanya y’ibanga n’ibindi bice by’umubiri.

Umugore w’uwahohotewe ndetse n’inshuti ye batwitse John Mumba bamuziza ko hari igice cy’isambu y’umuryango yanze kugurisha.



Mumba yahiye ibice bitandukanye by’umubiri birimo iby’ibanga, imbavu, amaguru n’ikibuno.

Ayo mahano ajya gutangira, Mumba yari yicaye imbere y’amashyiga ariho isafuriya irimo amazi arimo kubira arikumwe n’umugore we Innes Kunda w’imyaka 50 n’inshuti ye Rose Kunda w’imyaka 58, barimo gutongana kuburyo bagomba kugurisha isambu.

Ikinyamakuru Mwebantu cyo muri Zambia dukesha iyi nkuru kivuga ko Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Copperbelt Peacewell Mweemba, yasobanuye ko igihe aba bombi bari bananiwe kumvikana, abo bagore babiri bafatanyije bagaterura isafuriya ku ziko irimo amazi ashyushye ubundi bakayamena kuri Mumba.



Mweemba yavuze ko uwahohotewe yahise ajyanwa kwa muganga kugirango yitabweho. Nubwo abakoze ayo mahano bari babihishe bigatahurwa n’abaturanyi bahise babibwira Polisi.

Ati: “Mumba yarakomeretse cyane byumwihariko mu myanya ye y’ibanga, mu mbavu, ku maguru yombi no ku kibuno, amazi ashyushye niyo yateye ibyo bikomere. Amakuru ahari nuko umugabo yashwanye n’umugore we bapfa isambu, aho umugore yashakaga kuyigurisha yanazanye mugenzi we kugirango abyumvishe umugabo we ariko akabyanga arinaho bahereye bamuteranira bakamumenaho amazi ashyushye.”

Abakoze ayo mahano batawe muri yombi mu gihe uwasagariwe arwariye mu bitaro kandi ubuzima bwe bukaba buri mu kaga kuko atarimo koroherwa.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: