Burundi: Abajya mu tubari n’abahagarara ku mihanda mu masaha y’akazi bari gutabwa muri yombi bagakoreshwa imirimo nsimburagifungo

Nyuma yuko Minisitiri w’Intebe w’U Burundi atangaje ko abantu banywa inzoga n’abahagarara ku muhanda mu masaha y’akazi bazajya batabwa muri yombi bagakoreshwa imirimo yo gusukura imijyi batuyemo.

Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa aho mu ntara ya Kibitoke hafashwe abantu 60 barimo abagabo 52 n’abagore 8. Aba bashinjwa ko basanzwe ku muhanda ntacyo barimo gukora.



Bafashwe kuri uyu wa mbere Tariki 20 Gashyantare, saa tatu za mu gitondo bari muri karitsiye ya Mparambo ya mbere muri Komine Rugombo. Bahita bajyanwa gusukura imihanda iri ahitwa Nyamitanga muri komine Buganda.

Radio Isanganiro dukesha iyi nkuru ivuga ko Burugumesitiri wa Komini Rugombo, Gilbert Manirakiza,  yasobanuye ko ibyakozwe biri muri gahunda ya Leta yo kurwanya abirirwa ku “Mihanda”. Avuga ko abafashwe bari bari ku mihanda bahagaze abandi bari mu tubari mu masaha y’akazi.

Akomeza asaba abaturage kwirinda ubunebwe nubwo bo bavuga ako ari akarengane kubera ko hari ababa barangije imirimo yabo bakora n’ijoro barimo abazamu n’abarobyi.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: