Abanyeshuri 6 barozwe na mugenzi wabo abahaye ibigori

Abanyeshuri batandatu b’abakobwa bo mu ntara ya Kayanza, mu gihugu cy’u Burundi, biga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ku ishuri rya Mugoyi muri Komine ya Kabarore barimo kuvurirwa mu ivuriro rya Rwegura muri Komine Muruta kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Amakuru ava i Mugoyi yemezwa n’umuyobozi w’umudugudu avuga ko aba bana barozwe n’umwe mu banyeshuri bigana.

Amakuru atangwa n’umuyobozi w’ikigo, Jean Baptiste Bicumi, avuga ko iperereza rimaze gukorwa ryerekana ko ku itariki 8 Gashyantare 2023, umwe mu bana b’abakobwa yahaye bagenzi be ibigori yari yatekeye mu rugo. Babiriye bahise bagira ikibazo cyo gucibwamo. Akavuga ko, uko iminsi yagiye ishira bakomeje kumererwa nabi mu nda, imiryango ikagerageza kuvuza ariko ntibakire.



Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo abana bavuze ko bikekwa ko icyatumye barwara byatewe n’ibigori bariye bazaniwe na mugenzi wabo. Bahita basaba Polisi ko yakurikirana ukekwa nk’uko bikomeza gutangazwa n’umuyobozi w’ikigo.

Radio Isanganiro ivuga ko abana barwaye bahise bajya kuvurirwa mu ivuriro rya Rwegura risanzwe rivura abarozwe babapimye koko basanga barabaroze. Umubyeyi w’umwana ushinjwa kuroga abandi yemera kuzatanga amafaranga yose bazivuza. Amakuru avuga ko nyina w’uwo mukobwa asanzwe avugwaho kugira ingeso yo kuroga aho batuye.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: