Umugabo w’imyaka 45 yishe umuvandimwe we w’imyaka 30 kubera gusigana kuwugomba guteka

Akenshi abantu bakunda kwicana ariko ugasanga icyatumye babikora ntibifatika,kuko haba hakagombye gufatwa imyanzuro iboneye ku makimbirane abantu bagirana kugirango birinde imfu za hato na hato.

Police yo mu ntara ya Vihiga, muri Kenya yataye muri yombi umugabo w’imyaka 45 uyu mugabo arashinjwa kwica umuvandimwe we kuri uyu wa kabiri amukubise icyuma mu mutwe biturutse ku makimbirane yo gusigana kuwugomba guteka.

Aya mahano yabereye mu cyaro cya Mang’únyuli mu gace ka Sabatia aho aba bavandimwe bari batuye.
Umuyobozi wo muri aka gace Alex Ukiru yemeje aya makuru, avuga ko aya mahano yatewe na Patrick Simwa, warakariye umuvandimwe we , Evans Alumasa, y’imyaka 30, amusabye guteka ifunguro yarazanye mu rugo. nyuma ahita mutera icyuma mu mutwe .

Ukiru aravuga ati “umugabo ucyekwaho icyaha yarakaye igihe yasabaga umuvandimwe we guteka ,ubundi akamubwira ko atari umugore we , Alumasa yahise amukubita urushyi ubundi mukuru we nawe ahita amusimbukira afata icyuma acyimukubita mu mutwe ahita apfa.

POLISI  ICYO IBIVUGAHO
Polisi yo muri Kenya ivuga ko Simwa  acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kilingili mu gihe Polisi yatangije iperereza ngo hamenyekane intandaro nyamukuru yaya mahano yashavuje icyaro cyose giherereye muri kilometero nyeya hafi y’umujyi wa Mbale nkuko ikinyamakuru NAIROBI TIMES cyibitangaza.

Aba bagabo bombi nta numwe wari warigeze ashaka umugore kandi nta nuwagiraga umwana

@igicumbinews.co.rw