Uko igikorwa cyo gufata Kabuga cyagenze umunota k’uwundi bitewe n’abana be

Igikorwa cyo gufata Kabuga Félicien ku wa Gatandatu ushize, ni kimwe mu byari bimaze igihe kinini mu mishinga ariko buri gihe uko cyageragezwaga, yacaga mu rihumye abashinzwe umutekano kubera uburyo yakingirwaga ikibaba na bamwe mu bayobozi.

-   Iperereza ryakozwe ku bana be niryo ryatumye afatwa

- Abagiye kumufata bari bambaye nk’Ininja

- Ntabwo yigeze aruhanya ubwo yasabwaga gufungura umuryango

- Abari mu iperereza baraye badasinziye mbere y’umunsi w’igikorwa nyir’izina

- Ibizamini bye bya ADN byahuye n’ibyafatiwe mu bitaro byo mu Budage mu 2007

Hari hashize imyaka 26 uyu mugabo wigeze kuba umunyemari ukomeye mu Rwanda ashakishirizwa hasi kubura hejuru, kubera uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Iperereza ryaganishije ku itabwa muri yombi rya Kabuga ryari rimaze imyaka ibiri rikorwa mu buryo budasanzwe, kuko abarikoraga mbere bari barahinduwe, hashyirwaho abandi bashya.

Muri Werurwe nibwo iperereza ryafashe indi ntera, nyuma y’uko hari hamaze kuboneka amakuru y’ibanze ko Kabuga ashobora kuba ari mu Bufaransa, mu Bwongereza cyangwa mu Bubiligi, ariko rikagaragaza ko amahirwe menshi ari uko ari mu Bufaransa.

Kugira ngo bigere aha, haherewe ku makuru yari yarakusanyijwe mu myaka yabanje, harebwa ahantu hose byagiye bivugwa ko Kabuga yabaye. Aho harimo mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage, aho mu yageze mu 2007.

Muri uwo mwaka, abapolisi b’i Frankfurt bagiye kumufata, bakomanze ku muryango w’inzu basangamo Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we washakishwaga n’Urukiko rwa Arusha.

Ubwo yabonaga abo bapolisi, ngo yaratunguwe maze akura ‘flash disk’ mu mufuka w’ipantalo ye arayinyukanyuka, niko guhita atabwa muri yombi. Iyo flash disk yaje guteranywa, amakuru yabonyweho agaragaza ko Kabuga yavuriwe mu bitaro byo mu Budage indwara zo mu myanya y’ubuhumekero.

Muri Mata uyu mwaka igihe Coronavirus yari yibasiye u Bufaransa kimwe n’ibindi bihugu by’i Burayi, abakora iperereza bashyize umutima kuri dosiye ya Kabuga cyane ko ibikorwa byinshi byahagaritswe, ingendo zihuza ibihugu zirafungwa ku buryo byari bigoye ko umuntu yapfa kuva mu gihugu kimwe ngo ahungire mu kindi.

Gendarmerie y’u Bufaransa yaje kubona amakuru y’uko umwana we yakodesheje inzu mu gace ka Asnières-sur-Seine, bahera aho bakurikirana intambwe zabo zose, kugeza no kuri telefoni.

Ukuriye Ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara n’ibyibasiye ikiremwamuntu muri Gendarmerie y’u Bufaransa, Eric Emeraux, yatangaje ko ku wa Gatanu atigeze asinzira, yibaza ku musaruro w’iperereza bari bamazemo iminsi wagombaga kugaragara mu rukerera rwo ku wa Gatandatu.

Binyuze ku bana, ngo byaje kugaragara ko byanze bikunze bari mu mugambi wo guhishira se wihishe hafi aho. Hahise hashyirwa uburyo bwo kumviriza telefoni zinyuranyuranamo muri ako gace, kagenzura bihambaye, abakoraga iperereza bizera ko nataba Kabuga ufashwe, agomba kuba umuntu we wa hafi.

Emeraux yakomeje ati “Twafashe umwanzuro wo gufungura umuryango tutazi neza byuzuye uwo turi busangemo imbere.Ntabwo nigeze nsinzira mu ijoro ryabanje.”

Umushinjacyaha w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, Serge Brammertz, yavuze ko habayeho imikoranire n’ibihugu ndetse na Polisi Mpuzamahanga, Interpol hamwe na Europol, Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu Burayi.

 

Kabuga yafatiwe muri iyi nyubako muri igorofa rya gatatu mu masaha ya mu gitondo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi

Nyuma y’uko amakuru agaragaje neza ko bishoboka cyane ko yaba ari mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris, imikoranire na Polisi y’u Bufaransa yashyizwemo ingufu kugeza ubwo afashwe.

Kabuga yabaga mu igorofa rya gatatu, muri appartement iri ku muhanda witiriwe “Révérend Père Christian Gilbert, 92600”. Agace ka Asnières-sur-Seine iyo nyubako iherereyemo kari mu bilometero nk’umunani uvuye mu Mujyi wa Paris, gaturwamo n’abifite.

Ntabwo abatuye muri iyo nzu bari bazi umuntu ubamo, gusa ngo bamubonaga asohoka hanze. Umwe mu bahatuye yavuze ko bishoboka ko yari ahamaze nk’imyaka itatu cyangwa ine.

Olivier Olsen ukuriye ishyirahamwe ry’abafite inzu z’aho yari acumbitse, yatangaje ko Kabuga yari “umuntu ubayeho mu ibanga cyane, wasubizaga avuga gahoro umuntu umusuhuje”.

Itsinda ry’abapolisi bambaye umukara mu buryo bubapfuka hose, ibintu bizwi ku ndwanyi zizwi nk’Ininja, niryo ryagiye ku rugo rwa Kabuga ritegeka ko afungura umuryango mu gitondo saa kumi n’ebyiri.

Emeraux ati “Ntabwo Kabuga yigeze agorana. Nyuma yaje kumenywa neza ko ariwe ubwo ibizamini bya ADN byahuraga n’ibyafatiwe mu bitaro byo mu Budage mu 2007, ubwo yari arwaye.”

Brammertz yavuze ko iki gikorwa cyari kiyobowe cyane na Polisi n’iperereza cyane muri iyi myaka ibiri ishize ku buryo harebwe mu mpande zose ahava amakuru kuri Kabuga.

Ati “Byasabye ko dushakisha amakuru arebana n’amatelefoni, ibikorwa birebana n’imari, amakuru aturutse mu Bwongereza, mu Bubiligi no mu Bufaransa ndetse no mu biro byanjye kandi inzego zose zarakoranye mu buryo bwuzuye.”

Mu myaka yose yamaze ashakishwa, yakoresheje amazina 28 y’amahimbano, ndetse no mu gihe yari amaze mu Bufaransa, ntiyitwaga Kabuga, ahubwo yakoreshaga irindi zina.

Hari abantu benshi ngo bavugaga ko Kabuga atazigera afatwa, bashingiraga ku kuba hashize igihe kinini kumufata ari ihurizo. Ubu inyandiko zijyanye n’itabwa muri yombi rye ziri mu maboko y’u Bufaransa ari nabwo bugomba kumugeza imbere y’urukiko hagafatwa umwanzuro niba azoherezwa i Arusha.

Kuri uyu wa Kabiri yitabye Ubushinjacyaha amenyeshwa iby’impapuro zimuta muri yombi, ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu nibwo aragerezwa imbere y’urukiko ari narwo ruzafata umwanzuro ujyanye no kuba yakoherezwa kuburanira i Arusha cyangwa i La Haye mu Buholandi.

Brammertz yavuze ko “ubusabe bw’uko yohererezwa urwego rwamushakishaga bufitwe n’abayobozi b’Abafaransa” ndetse inyandiko isaba ko atabwa muri yombi ivuga ko agomba kohererezwa IRMCT, gusa “tugomba kureba uko ibintu bizaba byifashe mu byumweru biri imbere kubera COVID-19, ibyashyira ubuzima bw’abantu mu kaga, tukabona kwemeza niba azajya Arusha cyangwa i La Haye”.

Kabuga yari mu bantu batatu bashinjwa uruhare muri Jenoside ku rwego rwa ba ruharwa, byemejwe ko umunsi bafashwe bazaburanishwa na IRMCT. Abandi ni Bizimungu Augustin wari Minisitiri w’Ingabo muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside na Mpiranya Protais wari Umuyobozi w’Umutwe wari ushinzwe kurinda Perezida n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Abandi batanu baramutse bafashwe bakoherezwa mu Rwanda barimo Kayishema Fulgence, Munyarugarama Pheneas, Ndimbati Aloys, Ryandikayo Charles na Sikubwabo Charles. Bose Amerika yabashyiriyeho miliyoni 5$ ku muntu watanga amakuru yatuma batabwa muri yombi.

 

Bivugwa ko yari amaze imyaka igera kuri itatu aba muri iyi nyubako ariko ku mazina mpimbano

 

Iyi ni yo foto ye yonyine imaze gushyirwa hanze imugaragaza nyuma y’aho atawe muri yombi

 

@igicumbinews.co.rw