Rwanda: Umugore yacuruzaga inzoga rwihishwa bimuviramo kwandura Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima yakebuye Abanyarwanda barenga ku mabwiriza yashyizweho mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, ivuga ko bidakwiriye kuba hari abatumira abantu benshi mu ngo n’abazihinduye utubari aho umwe yatahuweho iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko muri rusange Abanyarwanda bitabiriye gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe zibasaba kuguma mu ngo, bakirinda ingendo zitari ngombwa no gukaraba intoki inshuro nyinshi mu kwirinda Coronavirus.

Ubu mu Rwanda abantu 144 ni bo bamaze kugaragarwaho icyorezo cya Coronavirus, muri bo 69 bakize neza basezererwa mu bitaro.

Ni mu gihe hashize ibyumweru bine Abanyarwanda basabwe kuguma mu ngo, ibikorwa bimwe bigafungwa usibye za farumasi n’amasoko y’ibiribwa. Inama y’Abaminisitiri iherutse kongera igihe cyo kubahiriza ingamba zirimo kuguma mu ngo kugeza ku wa 30 Mata.

Muri rusange, Minisitiri Dr Ngamije avuga ko abaturage bubahirije amabwiriza bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nubwo hari bake bayarengaho.

Ati “Dufite amakuru ko muri ibi bihe hari abantu bagitinyuka bagakora iminsi mikuru y’amasabukuru, bagahuza abantu mu ngo zabo rwihishwa, hari abantu bagifite utubari cyangwa aho banywera mu ngo.”

Yatanze urugero rw’umurwayi wabonetse ku wa Gatanu w’iki cyumweru, wari ufite akabari mu rugo, ku buryo bigoye kumenya uwamwanduje.

Ati “Twamusanze asanzwe afite n’akabari mu rugo iwe yakira n’abantu benshi. Ntabwo ari ibintu bikwiye kuko muri urwo ruvunge rw’abantu bahaza, biragoye kumenya n’umuntu wamwanduje. Ikiriho ni uko yatabaje amaze iminsi arwaye kandi duhora tubwira abantu ngo niba ufite ibimenyetso bivuge hakiri kare, hamagara 114 tugusuzume, tukwiteho utagombye gutegereza kuremba ngo ubone guhamagaza inzego z’ubuzima.”

Yasabye abanyarwanda kwitandukanya n’imico nk’iyo yo kunanirana kuko ishyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.
Polisi y’Igihugu nayo ikomeje gusaba Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yashyizweho, ndetse yanatangiye gukoresha drones mu gutanga ubutumwa ku baturage.

Drones kandi zifashishwa mu gufata amashusho agaragaza uko mu duce dutandukanye byifashe, niba hari ahateraniye abantu benshi bagahwiturwa.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

@igicumbinews.co.rw