Rwanda: Imvura yishe abantu umunani

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA)  yatangaje ko imvura yaguye ku itariki ya 1 -2 Gicurasi 2020, yahitanye abantu umunani, batanu barakomereka mu gihe inzu zirenga 100 zasenyutse.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko iyi mvura yateje Ibiza bikomeye, ku buryo hari imyaka myinshi yarengewe n’imyuzure n’imihanda itandukanye igwirwa n’inkangu.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyatangaje ko hagati ya tariki 1–10 Gicurasi hateganijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 90-120 mu mujyi wa Kigali, intara y’Amajyaruguru n’uturere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, Muhanga na Ruhango.

Ministry of Emergency Management@RwandaEmergency

Tariki ya 1 n’iya 2 Gicurasi, hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi itera ibiza; hapfuye abantu 8, hakomereka 5, inzu zirenga 100 zirasenyuka, imyaka irengerwa n’imyuzure n’imihanda itandukanye igwirwa n’inkangu.

View image on TwitterView image on TwitterView image on TwitterView image on Twitter
26 people are talking about this

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza muri ibi bihe by’imvura nyinshi itwara ubuzima bw’abantu, yangiza imitungo itandukanye n’ibikorwaremezo.

Ibiza byiganje biterwa n’imvura nyinshi irimo inkuba, iteza inkangu, imyuzure, inkubi y’umuyaga ndetse n’urubura. MINEMA kandi yasabye abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza harimo ko abatuye ahantu h’amanegeka basabwa kuhimuka byihuse.

Basabwa kandi kuzirika neza no gukomeza ibisenge ku nkuta z’inzu hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe, igihe imvura igwa yiganjemo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, abantu bakihutira kujya kugama mu nzu iri hafi.

Basabwe kandi kwihutira kuva mu mazi igihe imvura itangiye kugwa; kwirinda gukoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi; kwirinda gukoresha telefoni mu gihe cy’imvura irimo inkuba; guhoma neza inzu harindwa ko amazi yakwinjira mu nkuta no kwimuka mu nzu zidakomeye zigaragaza ibimenyetso by’uko zishobora gusenyuka.

Basabwa kandi gusibura inzira z’amazi, gusukura ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda; gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi,ruhurura, imigende n’imyuzi kandi abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi, inkangu, ahandi babujijwe na polisi n’izindi inzego.

@igicumbinews.co.rw