Rwanda: Abanyeshuri bashyiriweho uburyo bwo kwiga muri ibi bihe bari mu rugo birinda Coronavirus

Aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo gusaba ibigo by’amashuri gufunga igitaraganya amasomo atarangiye kugirango hirindwe  ko icyorezo cya Koronavirusi cyasakara mu banyeshuri bakanduzanya cyane.

Kuri ubu Abanyeshuri wasangaga bibaza uburyo bajya babona amasomo dore ko ibizamini byari byegereje,Leta ikibona icyo Kibazo yahise ibashyiriyeho uburyo bworoshye bwo kuba biga mugihe hataremezwa ko basubira ku ishuri.

Itangazo rya Minisiteri y’uburezi riragira riti:”Mu rwego rwo gukomeza amasomo muri iki gihe amashuri afunze kubera amabwiriza yo gukomeza kwirinda koronavirus,k’ubufatanye n’ibigo by’itumanaho twifuje kugeza k’ubanyeshuri n’ababyeyi urutonde rw’imbuga ziriho amasomo ndetse n’izindi mfashanyigisho byakoreshwa k’ubuntu”.

Minisiteri ivuga ko izo mbuga zitandukanye bitewe n’icyiciro umunyeshuri yigamo.

Abiga Kaminuza bashyiriweho urubuga rwitwa elearning.ur.ac.rw .

Abiga mu mashuri yisumbuye ,abanza n’ayincuke urubaga bazajya bifashisha ni elearning.reb.rw .

Abiga imyuga ku nzego zose bo bazjya bigira kuri elearning.rp.ac.rw

Minisiteri y’burezi yakomeje ivuga ko abadafite inyunganizi zo kubona uko biga ko bagitekereza uko babafasha ariko  Radio na Television bikaba bigiye kuba bibafasha.

Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangaza ko abamaze kwandura Coronavirus bamaze kugera kuri 40, Abaturage barasabwa kuguma mu ngo zabo mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugirango hirindwe kuyikwirakwiza byihuse .

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News