Gicumbi: Hari umunyeshuri witabye Imana ku kigo cy’Ishuri

Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuri Petit Seminaire Saint Dominic Savio Rwesero iherereye mu murenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa mbere Tariki ya 19 Gashyantare 2024 azize uburwayi.

Igicumbi News yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’iki kigo ndetse n’izindi nzego zitandukanye ariko ntibyakunda. Gusa amakuru yizewe twahawe n’umwe mu bahakora yatwubiye ko uyu mwana yafashwe kuwa mbere n’ijoro aryamye muri Dortoir aratabaza bahita bamujyana kwa Muganga agezeyo yitaba Imana.

Uwahaye amakuru Igicumbi News. Yagize ati: “Uriya mwana yari yiriwe ari muzima, n’ijoro araryama nyuma atabaza avuga ko arembye bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Rwesero twegeranye biranga bamukomezanya ku Bitaro bya Byumba ari naho yapfiriye”.

Igicumbi News yamenye ko nyuma y’uko ibi bibaye inzego zitandukanye zirimo iz’uburezi, iz’ibanze ndetse na RIB zahageze iperereza rihita ritangira. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe kuko hagitegerejwe ibisubizo by’ibizamini by’abaganga. Nyakwigendera ntibaramushyingura. Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: