MINEDUC yihanganishije umuryango w’umunyeshuri wa EAV Rushashi wishwe n’inkongi y’umuriro

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’umunyeshuri wishwe n’inkongi y’umuriro yatwitse icyumba abanyeshuri ba EAV RUSHASHI bararamo ahagana saa kumi zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 20 Mutarama 2024.

Ubutumwa MINEDUC yacishije kuri X. Bugira b’uti: “Tubabajwe n’urupfu rw’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 5 kuri EAV Rushashi mu Karere ka Gakenke wazize inkongi y’umuriro yafashe aho abanyeshuri barara. Twihanganishije umuryango we, abavandimwe, inshuti n’umuryango mugari wa EAV Rushashi. Minisiteri irakomeza kubaba hafi.”




Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga, mu nkuru yabanje yari yabwiye Igicumbi News ko iyi nkongi yibasiye icyumba kiraramo abanyeshuri 20 kibarizwa mu nzu igeretse(Etage), umwe ahasiga ubuzima, undi munyeshuri avunika umugongo ubwo bari mu muvundo basohoka, ni mu gihe hari n’uwahungabanye bose barwariye ku bitaro bya Ruli.

Ibikoresho by’abanyeshuri byose byari b’iri muri icyo cyumba byahiye birakongoka, batijwe ibindi byo kwifashisha. Amakuru Igicumbi News ifite nuko abayobozi mu nzego zitandukanye biriwe kuri EAV Rushashi mu rwego rwo guhumuriza abanyeshuri basigaye.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire Ikiganiro Igicumbi News yagiranye na Mayor wa Gakenke: