Gicumbi: Habaye igikorwa cyo gucyura abanyeshuri mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

Kuri uyu wa 16/ Werurwe/ 2020 abiga mu karere Ka Gicumbi nibwo bashakiwe imodoka zibacyura mu rugo nkuko amabwiriza ku rwego rw’ igihugu abitangaza, harimo gufasha abanyeshuri gushakirwa imodoka zibacyura mu buryo bworoshye, cyangwa ababyeyi babishoboye bakajya kubazana bakabarinda kwandura iki cyorezo.

Ubwo twageraga kuri G.S Apapeb twasanze inzego zitandukanye zifatanya kureba uko abana bagera mu rugo amahoro,hatagize izindi mbogamizi bahura nazo, nko kuba basuhuza uwo babonye wese, cyangwa uwashaka kubanyuza mu zindi nzira, batageze mu rugo.

Mu masaha ya saa tanu z’ amanywa ababyeshuri bari bamaze guhaguruka mu karere ka Gicumbi, dore ko igikorwa cyo gukora umwirondoro wabatashye cyatangiye mu gitondo kuri uyu wa 16, ngo barebe ko abana bose bataha  kandi nta mbogamizi bahuye nazo .

Hari abayobozi bari muri iki gikorwa bagenzura uko abanyeshuri bataha barimo umuyobozi w’ akarere  Felix Ndayambaje, n’ umwungirije ushinzwe imibereho myiza Mujawamariya Elizabeth.

Bamwe mu banyeshuri twaganirije batashatse kuvuga amazina yabo, bavuze ko biteye ikibazo  kubona batashye igitaraganya, mu buryo butunguranye, binatumye nibagera iwabo barushaho gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Corona virus.

Umwe yagize ati:” twari dutangiye kwitegura ibizamini, batubwiye ko hari icyorezo cyateye mu Rwanda ndetse ko turataha tutabikoze, tugira ngo ni ibihuha, ubwo tubibonye nitugera no mu rugo ntago tuzitwara uko twiboneye, tuzafatanya n’ abandi kurushaho kugikumira”.

Undi nawe ati: “Ni amahirwe kuba dutashye ntawuracyandura kw’ ishuri, dutahanye ingamba zo kucyirinda ku buryo twese tuzagaruka gukora ibizamini turi  bazima, naho ubundi kwirinda biruta kwivuza, abacyanduye twizeye ko ubuyobozi buzabakurikiranira hafi nabo bazakira”.

Nsengimana Jean Damscene ushinzwe uburezi mu karere ka Gicumbi aravuga ko bamaze gucyura abanyeshuri  ku kigero cya 86,3% ,Dore mu bihumbi 6157 bagomba gutaha bamaze gutegera 5310.

Correspondent@igicumbinews.co.rw