Rwanda: Abanduye Coronavirus bose batagaragaza ibimenyetso barimo kuvurirwa mu rugo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko gutangirana n’uku kwezi, abantu bose basanzwemo COVID-19 ariko batagaragaza ibimenyetso batangiye kuvurirwa mu ngo, mu mavuriro hakajyamo abarwaye gusa.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro Imbonankubone kuri TV1, asobanura ko ari icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko abandura ndetse n’abaremba kubera COVID-19 bakomeje kwiyongera.

Yavuze ko nko muri Mata na Gicurasi 2020, habonetse umuntu umwe cyangwa babiri bongerewe umwuka kubera COVID-19, ariko uyu munsi barenga icumi ndetse bashobora gukomeza kwiyongera.

Ibyo bigahura no kuba nubwo umubare w’abandura wiyongera, 85% baba badafite ibimenyetso, ku buryo bakwitabwaho bitabaye ngombwa ko bashyirwa mu mavuriro. Hatangiye igerageza ryo kubavurira mu ngo ryakorewe mu karere ka Rusizi, bigaragara ko bitanga umusaruro.

Dr Nsanzimana yagize ati “Abo turimo guha umwuka bagiye biyongera umubare bitewe n’uko imibare y’abarwayi yariyongereye. Nko ku munsi w’ejo twari dufite abantu basaga 12 bari kongererwa umwuka, bari kuri bya bitanda byihariye by’indembe, ndetse hari n’abandi bari barimo kuvaho, bari bamazeho igihe kirenga ibyumweru bibiri, bari kuva kuri uwo mwuka, umubiri utangiye kwikoresha, ibihaha bitagombereye gushyiraho imashini.”

Uko uwo mubare ugenda uzamuka, ngo ni nako hakenerwa ubufasha bwisumbuye butangwa n’abantu benshi barimo umuntu uzi gushyira umupira mu bihaha by’umurwayi ari nawo umufasha guhumeka, umuntu ufata ahantu ari bucomeke serumu n’ibindi bishyirwa mu mubiri na enjeniyeri ukoresha ya mashini.

Yakomeje ati “Hari abantu bagira ngo igitanda cyo kwa muganga ni igitanda gifite amaguru n’imbaho gutyo gusa. Reka nguhe urugero, igitanda kimwe kirimo umurwayi w’indembe, buriya ikigura makeya kigura miliyoni 20 Frw, kikaba kiriho ibyuma bikizamura, ibimuhengeka [umurwayi]… Ibaze umuntu udafite ikimenyetso na kimwe arakirwanira n’ukeneye kuza gushyirwamo bomboni kugira ngo agarurwe mu buzima, abaganga barirukanka bamusimburanaho.”

Ubwo uburyo bwo kuvurira abantu mu ngo bwageragezwaga i Rusizi, uwanduye COVID-19 ngo yakurikiranwaga n’abajyanama b’ubuzima n’abayobozi bamwegereye, yagira ikimenyetso agahamagara akajya kwa muganga.

Bamwe ngo babaga bambaye udusaha dutuma inzego z’ubuzima zimenya ahantu bari, kugira ngo hato batajya kwanduza abandi bantu.

Dr Nsanzimana yakomeje ati “Byatangiye nk’igerageza, ukwezi kurashira tubona birakora, ubu twageze mu cyiciro aho guhera ku itariki ya mbere y’uku kwezi turimo, umuntu wese udafite ibimenyetso, bamusanzemo COVID-19, nta kindi kibazo afite, agomba kuguma mu rugo, akavurirwa aho, kugira ngo ahe umwanya na ba bandi barembye bitabweho.”

“Ubu byaratangiye kandi abantu baranabyishimira cyane, abaturage barabyishimira cyane, n’abaganga mu by’ukuri urumva ko byabahaye umwanya wo kwita kuri wawundi urembye cyane.”

Abavurirwa mu ngo ariko habanza gusuzumwa imyaka yabo, bakaba batarengeje 65 kandi nta bindi bibazo by’ubuzima basanganywe, nk’indwara zidakira.

Kugeza ubu nta Ntara n’imwe mu Rwanda itarimo ikigo kivurirwamo COVID-19, ariko harimo ibigenda bifungwa nk’iyo bidafite abarwayi birimo kwakira.

Dr Nsanzimana yavuze ko uretse abarwara, n’abakira batangiye kwiyongera. Mu gihe mbere hategerezwaga iminsi 14 kugira ngo bongere gupima umuntu barebe niba yakize, batangiye gupima nyuma y’iminsi irindwi, bagasanga hari abamaze gukira.

Ati “Bitewe n’igihe umuntu wamuboneye, ntabwo uba uzi igihe umuntu virusi yahuriye nayo, hari igihe aba yarahuye nayo mu cyumweru cyabanje cyangwa icyakibanjirije, nabyo ni ibintu tugenda twiga umunsi ku wundi. Ariko icyifuzo cyacu ni uko havurwa urwaye koko, hanyuma ufite COVID-19 yanabibwiwe, akagira icyo kinyabupfura cyo kuguma mu rugo.”

“Hanyuma agaha umwanya abandi natwe serivisi z’ubuzima ntizirengerwe nk’uko mwabyumvise mu bihugu byinshi, bagiye bagira ikibazo cy’uko Covid iyo uyiretse ikagucika, n’izindi ndwara zizamukiramo, uwavurwaga malaria akabura aho ajya, uwavurwaga HIV, mbese ugasanga ivuriro ribaye akavuyo gusa, ni icyo tuba twirinda.”

Kugeza kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 4304 banduye COVID-19 mu bipimo 431 992 bimaze gufatwa, mu gihe abakize ari 2191.

Abantu 18 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

@igicumbinews.co.rw